Ingabo z’u Rwanda na Polisi bavuye abaturage barenga ibihumbi 30

Abahawe serivisi z’ubuvuzi ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda mu gihe cy’amezi atatu bangana na 33,722, mu Ntara zose z’igihugu.

Byatangajwe kuri uyu munsi u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora.

Mukanyandwi Julienne, umwe mu baturage bavuwe n’Ingabo z’u Rwanda, yavuze ko yari arwaye mu muhogo, akivuza ku bigo nderabuzima bitandukanye ariko ntibabashe kumuha imiti ngo akire.

Ati: "Naje hano ku Munini, Ingabo zacu ziransuzuma zimpa imiti. Ndayinywa, ubu ndimo ndoroherwa kandi meze neza. Mbere numvaga rwose gukira byaranze. Ndabashimira cyane."

Nshimiyimana Marcel wo mu Murenge wa Kibeho na we yagiye kuvurirwa ku Bitaro bya Munini n’Ingabo z’u Rwanda. Avuga ko yari yarabuze ubushobozi bwo kwivuza, aza kumva inkuru nziza iturutse ku bayobozi bo mu nzego z’ibanze bamubwira ko Ingabo z’u Rwanda zije kubavurira ku buntu.

Ati: "Mfite ikizere ko nzakira neza kuko ubu ntabwo ncyumva ububabare nka mbere. Ndashimira Ingabo zacu uburyo zanyitayeho cyane zigatuma ngarura ikizere cyo kuzagira icyo nimarira na njye."

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko iki gikorwa cyo kuvura abaturage kiba ngarukamwaka kandi kigakorwa nta kiguzi umurwayi asabwe.

Ati: "Kera Ingabo, abazibonaga barabizi, abenshi ntibazegeraga. Aba barwayi babiri nababajije uko biyumva bavurwa n’Ingabo z’u Rwanda bambwiye ko batekanye. Murumva icyo bisobanura, ko ari ibikorwa byiza bituruka ku miyoborere myiza."

Brig. Gen. Dr Chrysostome Kagimbana, ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri RDF, yavuze ko izi serivisi zatanzwe n’inzobere z’ubuvuzi ziturutse mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare by’Ubujyanama n’Inyigisho byo mu Rwanda (Rwanda Military and Referral Teaching Hospital), mu Bitaro bya Kacyiru, CHUK, CHUB, ndetse no mu bitaro bitandukanye bya Leta.

Ati: "Twatanze ubuvuzi ku ndwara z’amagufa, indwara zivurwa zibazwe, indwara z’abana, indwara z’abagore, amenyo, amaso n’izindi ndwara zitandukanye.

Brig. Gen. Kagimbana yavuze ko ibi bikorwa byageze mu Ntara zose z’igihugu, zirimo Intara y’Amajyaruguru mu Bitaro bya Byumba, Intara y’Iburasirazuba mu Bitaro bya Kirehe, Intara y’Iburengerazuba mu Bitaro bya Gihundwe, ndetse n’Intara y’Amajyepfo mu Bitaro bya Munini.

Mu Ntara zose havuwe abaturage 33,722. Muri bo, 1,004 babonye ubuvuzi binyuze mu kubagwa, bituma umubare w’abagombaga koherezwa ku bitaro bikuru mu gihugu ugabanuka. Hanabazwe abantu 3,698 bari bafite indwara y’ishaza ry’amaso.

Ati: "Abaturage bose bitabiriye bavuwe ku buntu kandi bahabwa n’imiti nta kiguzi. Iki gikorwa kigaragaza ko umutekano n’ubuzima bw’abaturage ari ibintu bigendana."

Brig. Gen. Dr Kagimbana yavuze ko iki gikorwa ngarukamwaka kibafasha kugera ku cyerekezo cy’igihugu cyo kubaka u Rwanda rufite abaturage bafite ubuzima buzira umuze, bashoboye gutanga umusanzu mu iterambere rirambye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka