Ku mupaka w’u Rwanda, barakirwa n’abakozi ba Minisiteri ishinzwe guhangana n’Ibiza no gucyura Impunzi (MIDIMAR) ifatanyije n’abakozi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR).
Hari hashize ibyumweru bigera kuri bitatu izindi mpunzi 13 nazo zitahutse zivuye muri iyi nkambi ibamo Abanyarwanda bagera ku bihumbi 11.
Itahuka ry’izo mpunzi 13 ryagezweho nyuma y’ubukangurambaga bwakozwe n’umuryango w’Ivugabutumwa witwa “Partners in Mission” ukorera muri aka karere k’Ibiyaga bigali.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|