Indangagaciro za Perezida Kagame ni zo mbaraga zikomeye z’u Rwanda - PLO Lumumba

Afurika ikunze kuvugwa nk’umugabane wuzuye amahirwe. Ifite umutungo kamere mwinshi, abaturage benshi b’urubyiruko kurusha ahandi ku Isi, ndetse n’uruhare rwayo mu bukungu bw’Isi rugenda rwiyongera.

Ariko kuri Prof. PLO Lumumba, ibyo byiza byose ntibizagena ejo hazaza ha Afurika keretse bijyaniranye n’ikintu kimwe cy’ingenzi: ubuyobozi buboneye kandi bufite indangagaciro.

Mu kiganiro cyihariye yahaye Kigali Today, ku ruhande rw’Inama Nyafurika y’Abayobozi (All Africa Leadership Summit) yabereye i Kigali, uyu munyamategeko akaba n’impuguke izwi cyane mu bitekerezo bya Pan-Africanism, yavuze ko ikibazo gikomeye Afurika ifite atari ukubura umutungo kamere, ahubwo ari ukubura ubuyobozi bwubahiriza indangagaciro.

Ubuyobozi buruta umutungo kamere

Mu myaka myinshi ishize, Prof. Lumumba yagiye azenguruka ibihugu bya Afurika yigisha ku miyoborere myiza, gukunda igihugu no gukoresha neza ubushobozi bw’umugabane.

Avuga ko impamvu akomeza kubivugaho ari uko abona itandukaniro rikomeye hagati y’ubutunzi bwinshi Afurika ifite n’ubuzima bugoye abaturage benshi bakomeje kubamo.

Yagize ati:"Iyo ubonye abana bafite ikibazo cy’imirire mibi, indwara zishobora kwirindwa n’abatagira amahirwe yo kubona uburezi bufite ireme, uhita ubona ko umutungo wa Afurika utarageze ku baturage mu buryo ubagirira akamaro."

Yakomeje agira ati: "Ikibazo Afurika iri guhura na cyo, mu bihugu byinshi byayo, ni ubuyobozi butubahiriza amahame ngengamyitwarire. Iyo ubuyobozi budafite indangagaciro n’amahame mbwirizamuco, umuyobozi ashobora guhinduka igisimba."

Lumumba asobanura ko ubuyobozi budapimirwa ku mpamyabumenyi cyangwa ku myanya umuntu yigeze kugeraho, ahubwo bushingira ku bunyangamugayo, impuhwe no gukorera abaturage nta kwikunda. Avuga ko iyo ibyo bibuze, n’abayobozi bize cyane bashobora gutenguha abo bayobora.

Afurika ikwiye kwiyubaka aho gutegereza kwemerwa n’abandi

Mu gihe ibihugu bikomeye ku Isi bikomeje guhatanira inyungu muri Afurika, Lumumba avuga ko umugabane ukwiriye gushyira imbaraga mu kwiyubaka aho guhora ushaka kwemerwa n’abandi.

Asanga aho kugirana ibiganiro n’ibindi bihugu uri mu mwanya w’intege nke, Afurika ikwiye kubaka inzego zikomeye, ubukungu bukomeye n’inzego z’imiyoborere zituma ibindi bihugu biyegera ku bw’inyungu bifitemo.

Yagize ati: "Ni twe Banyafurika tugomba kumenya inyungu zacu kugira ngo abandi baze kuganira natwe. Nituba dukomeye, inama zizajya zibera i Kigali, zibere Addis Ababa, Lagos, Ouagadougou, Nairobi, Dar es Salaam na Kampala."

Avuga ko imbaraga nyazo za Afurika zitazava ku kuba ibindi bihugu biyishakira umutungo, ahubwo zizaturuka ku bushobozi bwayo bwo kwishyiriraho icyerekezo gihuriweho cy’iterambere no kugikurikiza.

Isomo Afurika yakwigira ku Rwanda

Mu bihugu by’Afurika bikomeje kurangamirwa kubera iterambere byagezeho, Prof. Lumumba yavuze ko u Rwanda ari urugero rwiza rw’ibyo ubuyobozi bufite imiyoborere iboneye n’imyitwarire myiza bushobora kugeraho.

Yagize ati: "Imyitwarire iboneye (discpline) ni kimwe cya kabiri cy’urugendo ruganisha ku ntsinzi. Icyo ubuyobozi bwa Perezida Kagame bwashyizeho mu Rwanda ni umuco wo gukorera mu ndangagaciro z’imiyoborere iboneye no kubahiriza inshingano. Iyo ibyo bibaye inkingi y’ibikorwa byose, bibyara ubunyangamugayo, icyerekezo n’impuhwe."

Lumumba asobanura ko uwo muco utuma inzego za Leta zose zirangwa no kubazwa inshingano, abayobozi bagatanga umusaruro, kandi bikagabanya ruswa no gusesagura umutungo wa Leta.

Avuga ko iterambere ridakwiye gupimirwa gusa ku mibare y’ubukungu, ahubwo rigomba no kugaragarira mu mibereho y’abaturage.

Yagize ati: "Iyo wumva ibihugu bivuga umusaruro mbumbe (GDP), akenshi ni imibare gusa. Jya mu cyaro cya Musanze uvugane n’umugore cyangwa umugabo uhatuye. Ese barishimye? Ese amashuri, ibitaro n’ubuhinzi biratanga umusaruro? Byibuze mu Rwanda mbona ubuyobozi buri kubikora."

Yanavuze ko ejo hazaza h’u Rwanda hazaterwa n’ubushobozi bw’abayobozi b’igihe kizaza bwo gukomeza no kurinda gahunda n’inzego zatumye igihugu kigera ku iterambere gifite uyu munsi.

Ubuyobozi busiga umurage

Mu gihe Afurika igikomeje guhangana n’ibibazo by’imiyoborere, Prof. Lumumba avuga ko ubuyobozi ari inshingano z’igihe gito, ariko ingaruka zabwo zishobora kumara ibisekuru byinshi.

Yagize ati "Mukoreshe neza aya mahirwe Imana yabahaye yo gukorera abaturage."

Yasabye abayobozi gushyira imbere guha abaturage ubushobozi no kubaremera amahirwe azatuma imibereho yabo ikomeza kuba myiza na nyuma y’uko abo bayobozi bavuye ku butegetsi.

Kuri Prof. Lumumba, amateka ntazibuka abayobozi kubera imyanya y’ubuyobozi bagiyeho, ahubwo azabibukira ku muryango mwiza basigiye abaturage.

Yagize ati: "Muhindure imibereho y’abaturage, mubafashe gukoresha neza ubushobozi bafite, ku buryo nimutaba mukiriho bazavuga bati: ’Higeze kuza umugabo cyangwa umugore waduhaye ubushobozi, akadufasha guhindura ubuzima bwacu bukarushaho kuba bwiza.’ Kugera kuri ibyo bisaba impuhwe, ubutwari no kwicisha bugufi."

Mu gihe Isi iri guhinduka ku muvuduko mwinshi, Prof. Lumumba akomeje guhamya ko Afurika isanzwe ifite umutungo n’ubushobozi byose ikeneye kugira ngo itere imbere.

Icyakora, ikibazo gikomeye gisigaye ni ukumenya niba uyu mugabane uzabasha kubyara abayobozi bahagije bafite ubushake bwo gushyira inyungu rusange z’abaturage imbere y’inyungu zabo bwite.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka