Inama nyafurika yagarutse ku buzima bw’abagore n’abana mu igororero

Inzego zifite aho zihuriye n’ubutabera n’uburenganzira bwa muntu, zisanga abagore n’abana bafunze bakwiye kwitabwaho by’umwihariko, kuko ari ibyiciro bifatiye runini Igihugu, ku buryo biramutse byirengajijwe bishobora guteza igihombo.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho na Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda (MINIJUST), kuri uyu wa Gatatu, mu Nama ya 4 Nyafurika y’Ihuriro ry’Imiryango ikumira ikanarwanya iyicarubozo n’ibindi bihano bitangwa, iteraniye i Kigali guhera kuri uyu wa 24-26.

Ni inama ihuje inzego 15 za komisiyo zishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu zo mu bihugu bya Afurika, ikaba irimo kwibanda cyane ku burenganzira bw’abagore n’abana bari ahantu hafungirwa abantu.

Amateka agaragaza ko kuba amagororero menshi na za gereza zo hirya no hino ku Isi, by’umwihariko muri Afurika, zaragiye zubakwa mbere, byatumye zubakwa mu buryo bugenewe abagabo kuko abagore n’abana batakundaga kugongana n’amategeko ku buryo bisanga bafunzwe.

Uku kwisanga bagonganye n’amategeko bagafungwa byatumye hajyaho amasezerano mpuzamahanga yagiye asinywa n’ibihugu, arimo ibigenderwaho mu kugenzura ahafungiwe abagore n’abana bitewe n’uko ari abanyantege nke ugereranyije n’ibindi byiciro.

Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda, ivuga ko mu rwego rwo kurushaho kwimakaza uburenganzira bw’abagore n’abana by’umwihariko abafunze, mu 2022 mu Rwanda hafashwe ingamba zirimo gushyiraho politike y’ubutabera mpanabyaha igamije kwita ku mugore n’umwana.

Umunyamabanga Uhoraho muri iyo Minisiteri, Théophile Mbonera, avuga ko nk’Igihugu batifuza ko abana abakurikiranwa ngo bafungwe, bahanwe nk’uko abandi bantu bakuru bagororwa.

Ati “Iyo Politike iteganya ko abana bagira ubundi buryo bwo gusubiza ku byaha bakoze, butandukanye n’ubw’abakuru bwo kujyanwa mu nkiko bakaburanishwa bagafungwa. Bisaba ko habaho izindi ngamba zituma baba abantu bagororwa cyangwa bumvishwa ko ibyo bakoze atari byiza bakabikuramo isomo, binyuze mu buryo wenda bwo kubunga n’imiryango y’abo bahemukiye.”

Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu, Providence Umurungi, yavuze ko mu Rwanda, uburenganzira bw’umugore n’ubw’umwana bwubahirizwa.

Yagize ati “Dufite amagororero abiri yihariye afungirwamo abagore, Nyamagabe na Ngoma, tukagira iry’abana Nyagatare, ariko no mu magororero amwe manini nk’irya Nyarugenge, harimo ibice bitandukanye by’abagabo n’ahandi hagenewe abagore.”

Yungamo ati “Muri rusange ibyo tureba ni ese abagore batwite bafite indyo yihariye, aho babaye hari isuku, babonana n’abana babo, kuko twebwe mu magororero yacu abana batarageza imyaka itatu babana na ba nyina, ariko nyuma yayo bagasubizwa mu miryango, abadafite imiryango bakajya kwa bamarayika murinzi.”

Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro Nyafurika ry’Imiryango ikumira ikanarwanya iyicarubozo n’ibindi bihano, Amina Bouayach, avuga ko u Rwanda ari hamwe mu hantu bagerageza gukumira ibikorwa by’ihohotera ahanini bishingiye ku mateka rwihariye ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari nayo mpamvu bagomba gukomeza gushyira imbaraga mu gukumira aho gutegereza ko habanza kubaho ibibazo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka