Imyitwarire y’Umuryango w’Abibumbye narayirambiwe - Umwanditsi Yolande Mukagasana

Jyewe ndarambiwe, ndambiwe ko mumbwira ibya ONU, birandambiye(j’en ai marre) - ni amagambo yavuzwe na Yolande Mukagasana, umwanditsi, umushakashatsi ku mateka, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aha, yari mu nama mpuzamahanga ku kurwanya Jenoside iri kubera i Kigali, aho yavuze ati "ibyo bahora bandika, bavuga, amategeko y’Umuryango w’Abibumbye bimaze iki, ko abantu bakomeza bakicwa?"

Yatanze urugero nko mu Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bicwa buri munsi na Leta, kandi nyamara umuryango w’Abibumbye udahwema kuvuga ngo "ntibizongera", nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati "Mbere y’izo system za ONU zirirwa zishyirwaho, nta kuntu twabanza tukarinda abariho, ko ubucamanza buhabwa abariho?"

Muri ibi biganiro, abatanze ibitekerezo bagiye bagaruka ku burangare bw’Umuryango w’Abibumbye utinda gufata icyemezo mu gihe hari abari kwicwa, bigatuma imbaga irimbuka.

Ibyo byabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, none byakomeje no muri Congo. Igitekerezo umwe mu bitabiriye yatanze ni ukuvuga ngo "ni ngombwa gutabara byihutirwa, kuko gufata icyemezo bishobora gutinda, ariko Jenoside yo ntitinda, ntihagarara, ahubwo abantu baba bakomeza gushira."

Yolande Mukagasana yashinze Yolande Mukagasana Foundation ifite intego yo kurwanya Jenoside no kwita ku barokotse.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka