Dr Gakwenzire yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Mata 2026.
Ati "Nibo babibye amacakubiri mu Banyarwanda tutaretse ubwicanyi bwibasiye Abatutsi mu gihe cyo guharanira ubwigenge”.
Perezida wa Ibuka avuga ko nyuma yo guharanira ubwigenge mu mwaka wa 1959 kugera mu 1962 ubwoko bw’abatutsi bwaribasiwe ndetse bamwe barameneshwa barahunga.
Ati“Bashyiraho Perezida Kayibanda Gregoire wasigaye ahagarariye inyungu z’Ababiligi hashyizweho umutwe w’ingabo wo kurinda ingoma ya Gihutu, ariko nyuma izo ngabo zashyizweho nizo zaje gukora munda Ababiligi”.
Dr Gakwenzire avuga ko muri ayo mateka yo hambere mabi yakwiye gusigira isomo abantu ibyo bakora bakabikorana indangagaciro.
Yagize ati “Iyo wakoze neza inyungu urayibona ariko nanone iyo wakoze nabi birakugaruka. Ibi turimo twe tuba twereka Isi inzira nziza twahisemo ndetse tukaba tunagira inama abantu bose n’Isi muri rusange amahitamo yacu meza yo kubaka igihugu gifite ubumwe buzira amacakubiri”.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko Umusozi wa Nyanza ya Kicukiro udasanzwe kuko wamenekeyeho amaraso menshi y’Abatutsi bahiciwe bavanwe muri ETO Kicukiro.
Ati "Uyu musozi uruhukiyeho abacu benshi barimo abiciwe hano n’ahandi mu Mujyi wa Kigali, bahashyinguye mu cyubahiro."
Meya Dusengiyumva avuga ko u Rwanda rutazahwema kuvuga ko Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, ari ikimenyetso cy’ubugwari bw’izari ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MINUAR) kuko zateshutse zisiga Abatutsi mu maboko (amenyo) y’interahamwe na Ex-FAR.
Interahamwe na Ex FAR bashoreye Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro babica umugenda, icyo gikorwa cy’ubwicanyi bagisoreza i Nyanza ya Kicukiro, aho babarundanyije bakabarasa, babateramo za gerenade, babakubita imihoro n’ibindi, ari na ko babacuza amafaranga n’imyambaro.
Umuryango IBUKA washimiye Ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi kuba zararokoye Abatutsi bicwaga, ari na ko zirwanya ingabo zahoze ari iza Leta n’interahamwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|