Imyambarire y’ab’ubu mu mboni za Depite Mussa Fazil
Imyambarire bamwe babona ko idahwitse ni ikibazo kidakunze kuvugwaho rumwe, kuko hari abasanga uko umuntu yambaye, cyane cyane ab’igitsina gore bambara imyenda migufi cyangwa ibahambiriye, hari abatabibonamo ikibazo, abandi bakabona ari amahano.
Depite Mussa Fazil Harerimana avuga ko nubwo ibijyanye n’imyambarire akenshi bireberwa mu muco w’Abanyarwanda, aho uwambaye atikwije afatwa nk’uwataye umuco, akavuga ko muri iki gihe hari abambara imyenda koko idakwiye.
Agira ati “Ushobora kubona umuntu aguciyeho cyane cyane mu masaha y’ijoro, wareba ukabona ni nk’aho yambaye akenda k’imbere gusa, kandi na ko gakoze mu buryo budasanzwe, akitemberera nta nkomyi. Akenshi ibi ni umuco baba barakuye ahandi, ese ni wo wa hano mu Rwanda! Umuco w’u Rwanda urategeka, ku bitanditse mu mategeko ni ugushingira ku muco”.
Ati “Umuco wacu ntiwemera ko abantu bari mu myaka runaka bakuze, bambara impenure. Mu muco nyarwanda ibi ntibyagombye kujya no mu mategeko, hari umuntu wambara akenda runaka bose bakavuga bati uriye bite! Ari uwo mu kigero cy’abato hari abatabibonamo ikibazo, ariko umugore washatse, uri mu kigero cyo kuba afite abana wambara atyo, abantu bati ntibikwiye, ibyo ntibigombera kuba byanditse”.
Hari abavuga ko abambara impenure akenshi bafatwa nk’inkozi z’ibibi, aho bafatwa nk’indaya, gusa Depite Mussa Fazil we abibona ukundi.
Ati “Imyenda migufi na yo iratandukanye, mu bindi bihugu hari aho ujya ukabona uwambaye umwenda mugufi uti ahubwo ntiyambaye. Akenshi usanga nka nijoro baba bemerewe kwambara mu muhanda imyenda nk’iyo kuri pisine. Uvuze ngo uwo muntu ni umusambanyi, ni indaya byaba ikibazo, ushobora gusanga atanaba muri ibyo bamukekeraho, cyane ko umuco wabo utabibonamo ikibazo”.
Akomeza avuga ko ‘kami ka muntu ari umutima we’, ngo uwambaye imyenda miremire ashobora kuba imbere y’abantu ahisha ibyaha akora, gusa ngo imbere y’Imana ho ntiyabihisha.
Yungamo ati “Icyakora ku byerekeranye n’umuco, uwambaye ibirebire aba yawubahirije, ariko uwambaye ibigufi ntaba yawubahirije. Muri rusange mu myambaro ntihagombye kuba impaka”.
Aha yanakomoje ku myambarire y’Abayisilamukazi, aho idini ritegeka uko bambara, gusa na ho ngo impaka ntizibura.
Ati “Usanga na ho hazamo impaka, kuko hari abambara hose bagasiga amaso gusa, yewe n’amaboko n’ibirenge, aha ngo ni ukugira ngo baterekana uburanga, abandi bati uburanga bugarukira he? Bati ese amatwi aba mu buranga, bamwe bati oya, kwambara ‘gants’ bagapfuka intoki, hari abavuga bati nazipfuka azakora ate, bo bakavuga ko gants atari ngombwa, impaka zikaba impaka”.
Icyakora Depite Mussa Fazil ahamya ko imyifatire mibi cyangwa imyitwarire mibi, irimo kwambara ubusa mu ruhame ko mu Rwanda ihanwa, igihano gitangwa hakurikijwe ubushishozi bw’umucamanza.
Aha hagarutswe ku rugero rw’uwitwa Mugabekazi Liliane, ubwo yari yitabiriye igitaramo muri BK Arena ku ya 30 Nyakanga 2022 yambaye ikanzu ibonerana cyane, igaragaza amabere n’akenda k’imbere, ifoto ye yasakaye ikaza gutuma atabwa muri yombi ndetse akagezwa mu rukiko.
Iby’imyambarire Depite Mussa Fazil yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Gashyantare 2026, ubwo yari mu kiganiro kuri KT Radio, cyavugaga ku mikorere y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Ku bijyanye n’imyambarire,birakwiye ko umuntu uwo ari we wese yambara bijyanye n’umuco nyarwanda,akongeraho ko bihesha Imana icyubahiro. Kandi imyambarire mibi ntigaragara ku gitsinagore gusa,na bamwe mu gitsinagabo babamo aho ubona abambaye amapantalo abafashe cyane atabasha no kuzamura akaguru,abandi ipantalo iri munsi y’ikibuno. Hari n’uburyo abandi biyogoshesha ukabona biteye ishozi.