Imurikagurisha rya 2026: Urubyiruko ruriteguye

Kubera ko Expo - Imurikagurisha mpuzamahanga rya Kigali riba mu biruhuko, usanga urubyiruko by’umwihariko urw’abanyeshuri, babona umwanya uhagije wo kuyitabira, yaba abayifitemo akazi cyangwa abahasohokera bagiye guhaha no kuhidagadurira.

Evariste Baributsa, umwe mu rubyiruko rufite akazi muri Expo kandi wagiye ukabona no mu zindi zabaye mu myaka itatu ishize. Avuga ko mu myaka amaze abonamo akazi byafashije kwigeza ku bikorwa bitandukanye birimo kwigurira amatungo.

Agira ati “Naguzemo amatungo, ubu mfite ihene ndoroye iwacu, naguzemo n’ingurube, kandi n’ubu nzi ko nzaguramo ayandi Imana nibishaka bikagenda neza. Ubu mfitemo akazi ko kubaka amatente. Iyi Expo ni urubuga rwiza rwo kubona amafaranga kuko twese twisangamo yaba urubyiruko cyangwa abakuze. Jye ku munsi nshobora kubona ibihumbi 10 cyangwa 15.”

Aloys Habarurema, avuga ko ku munsi ashobora gukorera ibihumbi 10, akaba amaze ibyumweru bibiri, akora akazi ko kubaka no koza amahema.

Ati “Amafaranga araboneka n’ubwo nayo ajya muri byinshi. Uyu mwaka ndateganya ko ayo nzakuramo azamfasha kwishyurira umwana amafaranga y’ishuri, mugurire n’ibindi bikenerwa.”

Ubwo Kigali Today yasuraga i Gikondo ahazabera Expo2026, yahasanze urubyiruko rwinshi rwiganjemo urw’abanyeshuri, bose biteguye gutangira akazi.

Olivier Shema, washakaga akazi yagize ati “Ikintu bidufasha ni ukubona amafaranga yo kugira icyo twimarira hanze, tugafasha ababyeyi ku byo badutangagaho, tugashobora kwigurira bimwe mu byo batuguriraga. Haba harimo akazi ko gushaka abakiliya, guteka, gukora za Ice cream, gucuruza imyenda n’amavuta. Iyo mbonye akazi nshobora kubonamo amafaranga ibihumbi 200 cyangwa nkayarenza iyo nakoze neza. Iyo uyabonye gutyo uba ubonye uburyo bwo kubona ibikoresho byo gusubiza ku ishuri mu buryo bworoshye.”

Divine Umuhoza we agira ati “Haba harimo akazi kenshi, hakaboneka amafaranga bitewe n’uko ahandi baba bakeneye abantu barangije kwiga, ariko aha biroroshye n’umuntu ukirimo kwiga arakabona, urumva ko ari ibintu biba bishimishije.”

Umuvugizi wa PSF, William Bunungwire Muhoozi, avuga ko mu minsi 21 Expo2026 izamara, bateganya ko urubyiruko rugera ku 2000 ari rwo ruzagira amahirwe yo kubona akazi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka