Impunzi zikorana ubuvumvu n’Abanyarwanda byazifashije gukira ihungabana

Impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu Rwanda zivuga ko kwihuza n’Abanyarwanda bakibumbira hamwe byabafashije gukira ihungabana, batangira gukora ibikorwa bibaganisha ku iterambere nk’abandi.

Abavuga ibi by’umwihariko ni abacumbikiwe mu nkambi ya Nyabiheke iherereye mu Karere ka Gatsibo, bibumbiye muri Koperative Twisungane ikora ubuvumvu, bahuriyemo n’Abanyarwanda baturiye inkambi.

Ni koperative igizwe n’abanyamuryango 21 barimo impunzi 11 hamwe n’Abanyarwanda 10, bakaba bashobora guhakura ubuki bungana n’ibiro birenga 300 mu gihe cy’amezi atatu.

Abanyamuryango b’iyi koperative bavuga ko yatangiye igizwe n’impunzi, nyuma baza kwihuza n’abandi baturiye inkambi, bavuga ko uko kwihuza byabagiriye akamaro.

Daniel Cyiza ni umuyobozi wungirije wa koperative. Avuga ko kwihuza n’abanyagihugu byabafashije kutigunga.

Ati “Impunzi akenshi ziba zarahungabanye bitewe n’ibyo bagiye banyuramo, ariko twagize amahirwe abantu baza kudukangurira uburyo tugomba kwibeshaho, n’uburyo tugomba kwigira no kwibumbira hamwe, tukareba ko byatubyarira umusaruro, tudategereje ko UNHCR iduhereza mu biganza gusa. Twumvaga tudashobora guhuza n’Abanyarwanda, ariko uko twagiye tumenyerana, kugeza ubu tubanye neza kandi ibintu bimeze neza cyane.”

Saraphine Mujawamariya wo mu Murenge wa Gatsibo, avuga ko bataratangira gufatanya n’impunzi bumvaga nta hantu bahurira.

Ati “Abavumvu bo mu nkambi, ubu turasabana kandi abantu ntabwo bakishisha impunzi, turahura tukaganira, haba hari ibikorwa byiza bagize bakadutumira twese tugahurirayo.”

Olivier Majupo, avuga ko kwibumbira hamwe n’Abanyarwanda bibafasha kurushaho kugira imibereho myiza.

Ati “Ubu umubano wabaye umwe, icyerekezo dufite ni ugutera imbere tukagera kure, kubera ko uyu mushinga udufasha kwikura mu bushomeri, kuko iyi koperative iradufasha cyane cyane mu buryo bwo kubona amafaranga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Richard Gasana, avuga ko, uko bakurikirana koperative zitari mu bice birimo impunzi ari na ko bakurikirana iziri mu bice birimo impunzi.

Ati “Hari abakozi babishinzwe ku Murenge no ku Karere, haramutse habayemo imikorere itari myiza, tubifata nk’aho ari imikorere itagenze neza mu makoperative nyarwanda, ntabwo ari koperative z’abanyamahanga. Mu gihe bazaba basubiye iwabo ibikorwa byagezweho tuzabisigasira, ni kimwe n’ibyo dukorana n’imiryango mpuzamahanga, iraza igakora tugafatanya, iyo igiye dufata inshingano nk’ubuyobozi kugira ngo bya bikorwa remezo bikomeze bibyazwe umusaruro n’Abanyarwanda, bitazatuma hongera kubaho gushakisha ubundi bushobozi.”

Umuyobozi ushinzwe gahunda z’impunzi muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), Gonzague Karagire, avuga ko imishinga bategura ari ihuza abaturage n’impunzi.

Ati “Kubera ko inkambi ntabwo ibamo abantu bari ahantu habo bonyine, ni ngombwa ko babana n’abaturage b’aho ngaho, ibintu byose bigera ku baturage, bigera no kuri izo mpunzi ziri aho ngaho. Ni cyo tuba tuvuga, iyo tuvuga gushyira impunzi mu buzima bw’Igihugu, ni ukubana n’abaturage, babaho ubuzima bumwe, gukora ibikorwa bakabihuriraho. Kuba bakorana bitanga imbaraga kuri ba baturage ariko no ku mpunzi ubwazo, bakumva ko batari bonyine, bafatanyije n’abaturage, ariko n’Igihugu kibatekereza.”

Hashize imyaka irenga 30, mu Rwanda batangiye kwakira impunzi, kuri ubu muri rusange mu gihugu hakaba hacumbikiwe izirenga ibihumbi 137, zicumbikiwe mu nkambi esheshatu hamwe n’abandi bari mu nkambi z’agateganyo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka