Imishinga y’ubuzima ni yo yakererewe kurusha ibindi
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta iragaragaza ko mu mishinga ya Leta yagenzuwe, imishinga itandatu yabonye amafaranga y’abaterankunga, ndetse ikaba yaragombaga gutangira, nyamara ikererwa amezi agera kuri 31, cyangwa se hafi imyaka itatu.
Iyi mishinga igenewe Miliyari 399.9 Frw, yiganjemo imishinga yo kubaka cyangwa kuvugurura ibitaro, kubaka imihanda ndetse n’amashuri.
Umushinga wo kubaka ibitaro bya Muhororo mu Karere ka Ngororero, uwo kuvugurura Ibitaro bya Kabgayi muri Muhanga ndetse n’ibya Ruhengeri muri Musanze, yihariye Miliyari 239.2 Frw.
Iyi mishinga imaze hagati y’amezi 19 na 28 itegereje gutangira.
Umuhanda wa Kigali_Muhanga w’ibirometero 45, na wo wagenewe Miliyari 149 Frw, ariko na wo umaze amezi 27 utegerejwe.
Aha kandi, hari amashuri y’imyuga yo mu Cyanika, Akarere ka Nyamagabe, ndetse na Muhororo, Akarere ka Ngororero, yagenewe Miliyari 10.4 Frw, akaba amaze gukererwa amezi 31.
Ni kimwe n’undi mushinga ufite aho uhuriye n’abikorera wagombaga gutwa Miliyari 1.2 Frw, na wo umaze gukererwa amezi 31.
Umuhanda wa Prince House-Masaka ugomba kwagurwa, wagenewe Miliyari 87.2 Frw, na wo wagombaga kuba waratangiye muri Gicurasi 2022. Imirimo y’uyu muhanda isa n’aho iri gutangira, ariko Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yavuze ko ubwo bakoraga igenzura muri Mata 2026, basanze kwimura abaturage bigikorwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|