Imirimo yo kubaka urugomero rwa Nyabarongo II igeze kuri 57%

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL), bwatangaje ko imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II igeze ku kigero cya 57%.

Minisitiri w'Intebe Dr. Justin Nsengiyumva asobanurirwa iby'uyu mushinga
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva asobanurirwa iby’uyu mushinga

Ni bimwe mu byo bwatangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ugushyingo 2025, ubwo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Justin Nsengiyumva, yasuraga aharimo kubakwa urwo rugomero rw’amashanyarazi rwitezweho kuzatanga Megawatt 43,5, igihe imirimo yo kurwubaka izaba irangiye mu 2027.

Muri urwo ruzinduko, uyu muyobozi yasobanuriwe, anerekwa uko uru rugomero rurimo kubakwa, anasobanurirwa ibice bizaba birugize kuko ruzaba rufite ‘dam’ izarufasha kubika amazi, kugira ngo rujye rukora ingano y’amashanyarazi imwe mu gihe cyose kandi ayo mazi yifashishwe mu bikorwa byo kuhira.

Umukozi wa EDCL ushinzwe gukurikirana iby’uyu mushinga, Anicet Mushuti, avuga ko imirimo yo kubaka urugomero rwa Nyabarongo II ruherereye ku mugezi wa Nyabarongo hagati y’Akarere ka Kamonyi n’aka Gakenke irimo kugenda neza.

Ati “Ni urugomero rwatangiye muri 2022, rukaba ruzarangira muri 2027. Ubu tuvugana imirimo yo kurwubaka igeze ku kigero cya 57%, tubona ari ikigero gishimishije, kandi twizeye ko intego twihaye yo kuzarangiza kuhubaka muri 2027, tuzayigeraho.”

Imirimo yo kubaka urugomero rwa Nyabarongo II igeze kuri 57%
Imirimo yo kubaka urugomero rwa Nyabarongo II igeze kuri 57%

Uretse amashanyarazi angana na megawatt 43.5, urugomero rwa Nyabarongo II, rwitezweho no kuzatanga amazi akoreshwa mu ngo, kuko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Isuku n’Isukura (WASAC), kizafatira amazi kuri urwo rugomero akayoborwa mu ruganda rutunganya amazi rwa Nzove, akazatuma haboneka ahagije yo gukoresha mu Mujyi wa Kigali, cyane kokizaba gifite Metero kibe Miliyoni 800.

Ni urugomero ruzanatuma ikiyaga gihangano gikoreshwa mu gutwara abantu n’ibintu, kuko kizaba gifite uburebure bwa kilometero 67, uvuye aho kizaba kiri ugana mu Karere ka Nyabihu (Muri Vunga).

Bizanafasha mu gituma amafi yabaga mu mugezi wa Nyabarongo aguma hamwe yororoke bitandukanye n’uko yagendaga atembanwa n’umugezi.

Nyuma yo guhanga ikiyaga, hejuru yacyo hazanakoreshwa ikoranabuhanga rizatuma hahangwa amashanyarazi akoresha imirasire y’izuba, azafasha mu kunganira asanzwe.

Ikindi cyitezwe kuri urwo rugomero kandi gikomeye, ni uko imyuzure ikunda guterwa n’imvura nyinshi ikuzura mu bishyanga byo hafi n’ahazwi nko kuri Ruliba, rimwe na rimwe akanafunga umuhanda uhuza Umujyi wa Kigali no mu Majyepfo bitazongera kubaho.

Mu gihe urugomero ruzaba rumaze kuzura, hejuru yarwo hazanyuzwa umuhanda uzahuza uturere twa Kamonyi na Gakenke.

Imirimo yo kubaka urugomero rwa Nyabarongo II izarangira itwaye Miliyoni zirenga 214 z’Amadolari, ikaba irimo gukorwa n’abakozi barenga 550, bazagenda biyongera uko imirimo izakomeza kwiyongera.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka