Imirimo ikorerwa munsi y’ubutaka, ikoreshwa imashini,... Menya imirimo ibujijwe ku mwana
Mu mategeko y’u Rwanda, umwana ufite imyaka 16 yemerewe gukora akazi, ariko hari imirimo aba atemerewe gukora, ku buryo n’uyimukoresheje aba akoze icyaha gihanwa n’amategeko.
Uwo mwana nubwo yemerewe gukora, iyo atarageza ku myaka 18 ari na yo myaka fatizo yo gukora, hari imirimo atemerewe gukora, kuko ihungabanya imiterere y’umubiri w’umwana, harimo imirimo ikorerwa munsi y’ubutaka, ikorerwa munsi y’amazi kandi harehare cyangwa hafunganye, imirimo ikoreshwa imashini cyangwa ibindi bikoresho bisaba guterura ibintu biremereye, imirimo ikorerwa ahantu hari ubushyuhe, ubukonje, urusaku, ibitigita, ikorwa amasaha menshi n’ibindi byangiza ubuzima bw’umwana.
Umugenzuzi w’umurimo muri Minisiteri y’Umurimo n’Abakozi ba Leta (MIFOTRA), Niyonzima Tharcisse, agaruka kuri imwe muri iyi mirimo umwana utaruzuza imyaka 18 atemerewe gukora.
Agira ati “Ku rutonde rw’iyi mirimo harimo gukora mu rugo, uwo mwana ntiyemerewe gukora akazi ko mu rugo, hari kandi kubaga amatungo, gushongesha ibyuma, gucukura amabuye y’agaciro na kariyeri. Hari kandi kwigisha koga, gutunganya no guconga amabuye, umurimo wo gucukura, gusenya inyubako, gutwika ibintu hifashishijwe amafuru, uburobyi, gukina amafilime ashobora kugira ingaruka ku mitekerereze y’umwana n’indi mirimo kuko urutonde ruriho igera kuri 18”.
Akomeza avuga ko itegeko rinateganya icyo bita umurimo woroheje ku mwana, ukaba ureba umwana uri hagati y’imyaka 13 na 15, icyakora ngo ni ukuvuga ko ari wa mwana witoza gukora imirimo.
Ati “Kuri uyu mwana, umurimo woroheje akora ntagomba kurenza amasaha atandatu (6) ku munsi kandi ugakorwa ku manywa. Umwana akora uwo murimo ari kumwe n’umuntu mukuru umuyobora mu byo akora. Mu mirimo uyu mwana yemerewe harimo gufasha umuntu gucuruza mu iduka cyangwa ahandi uretse mu tubari. Hari gufasha ababyeyi imirimo yo mu rugo, gufasha mu gusuka no kogosha abantu ndetse no gufasha mu mirimo y’ubugeni”.
Niyonzima asaba buri muntu yafata ‘umwana wese nk’uwe’, akamurinda iyo mirimo ibujijwe ku mwana, bityo icyo kibazo kibe cyakemuka.
Itegeko riteganya kandi ibihano ku muntu ukoresha umwana ya mirimo abujijwe kuko yangiza imiterere y’umubiri we, nk’uko bisobanurwa na Ntirenganya Jean Claude, Umuyobozi mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Ati “Umukoresha ku giti cye ukoresheje umwana mu mirimo ibujijwe aba akoze icyaha, kandi itegeko riba ryaragiteganyirije n’igihano. Icyo gihe uwo mukoresha ahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itanu (5), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 ariko atarenze Miliyoni eshanu (5), cyangwa kimwe muri ibyo bihano. Iyo ari sosiyete cyangwa ikigo cyakoresheje umwana iyo mirimo, gihanishwa ihazabu yavuzwe ariko ikaba yakwikuba inshuro ebyiri”.
Akomeza avuga ko aho bakunze gusanga abana bakoreshwa imirimo ibavuna ari mu ngo kuko bakora amasaha y’ikirenga, mu mirima y’ibyayi aho baba bagisoroma, abana bikorezwa ibisheke, abikorezwa imicanga yo mu migezi, mu birombe by’amabuye y’agaciro n’indi mirimo ibujijwe ku mwana, akabikora yagombye kuba ari mu ishuri, ngo ibyo bikaba ari uguhungabanya uburengazira bw’umwana.
Yungamo ko abana bakoreshwa iyi mirimo ari benshi, gusa ngo hagaragara bake abandi ntibamenyekane, agasaba abantu kugira uruhare mu gutanga amakuru y’aho icyo kibazo kiri.
Ntirenganya ati “Icyo twahurizaho ni ukumva ko uburenganzira bw’umwana twese butureba, niba imyaka yo gukora itaragera akaba ari aho agomba kuba ari, ni ukuvuga mu mashuri. Twese twagombye kubigiramo uruhare kugira ngo ahari ibyo bikorwa bitemewe hamenyekane”.
Ibijyanye n’iki kibazo cy’imirimo ibujijwe ku mwana, cyaganiriwe kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2026, ubwo abo batumirwa bari kuri KT Radio, baganira ku buryo abana bakoreshwa imirimo ibujijwe babona ubutabera.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|