Imbuto Hub, Urubyiruko rwa Bugesera rwubakiwe ikigo cyo kwisanzuriramo

Abatuye mu Karere ka Bugesera, barishimira ikigo cy’urubyiruko, Imbuto Hub, cyabahaye ahantu ho gukorera siporo n’imyidagaduro itandukanye. Ariko harimo no kwiga imyuga izabafasha mu mibereho myiza.

Ruhebuza Vedaste, ufite abana batandatu (6), utuye mu Murenge wa Nyamata, avuga ko ikigo cy’urubyiruko kiziye igihe kuko, ubundi ibiruhuko, byatangiraga, bakabura aho bajyana abana, ugasanga baririrwa muri za televiziyo.

Yagize ati, “ Mbere mu biruhuko, wasanga twabuze aho tubashyira, birirwa imbere ya za televiziyo, none ubu baza hano, hari imikino yose, umwana umwe arakina Basketball, undi football,undi uri munsi y’imyaka 10 kuko ari yo yemewe, araza akajya mu myicungo akishima, agataha ananiwe ari ukurya no kujya kuruhuka”.

“Icyo tuhakundira cyane hano, hari amazi yo kunywa atunganyije, abana baraza bakizanira amacupa banywesha, bakina bakaba bafite aho bakura amazi yo kunywa meza, mu gihe bagize inyota barayanywa, ku buryo nta kibazo bagira”.

Undi mubyeyi nawe uzana abana muri Imbuto Hub, yagize ati, “Twashimye iki kigo kuko kiradufashije cyane, kuva ibiruhuko bitangiye, abana mbazana hano. Harimo ibijyanye na gahunda yo kwigisha abana imibare no gukuba mu mutwe (Mental Math Practices), ubundi byabaga i Kigali gusa, none na hano, iyo gahunda yarahaje, ifasha abana kugira ubwenge bukora vuba”.

“ Hari kandi isomero rusange, imbyino gakondo, imikino itandukanye, hari ibibuga by’imikino itandukanye, harimo volley ball, handball, ,birafashije, kuko urubyiruko, rwabonye aho rwidagadurira, kandi hari umutekano wabo, kuko ubundi hari naho, abana bajya , ariko nk’umubyeyi ukumva utahizeye ariko hano harizewe”.

Harimo ikipe y’abakobwa b’abangavu bakina Volley Ball, bitoreza muri kimwe mu bibuga byo muri Imbuto Hub, inzozi zabo bikaba ari ukuzaba abakinnyi bo ku rwego rw’igihugu, nk’uko binemezwa, n’umutoza wabo. Avuga ko bitoreza aho ariko intego ari ukubazamura muri uwo mukino, bakazavamo abakinnyi beza kandi bashoboye muri Volley Ball.

Mu kigo cy’urubyiruko cya Imbuto Hub, cyubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Bugesera na Imbuto Foundation, umuryango washinzwe na Madame Jeannette Kagame, hakorerwa ibikorwa bitandukanye, harimo ibya siporo , umupira w’amaguru, imikino y’amaboko nka basketball, handball, kubyina Kinyarwanda n’ibindi bitandukanye.

Ni ikigo cyagenewe urubyiruko, ariko hari n’abari mu zabukuru baza kuhakorera imyitozo ngororamubiri mu masaha y’umugoroba, bagakora ibijyanye n’intege nke zabo, ariko bakahananurira imitsi, bakanahura bagasabana, bikabarinda kwigunga no kugira irungu.

Harimo kandi ibibuga byo kwitorezaho imikino nka karate, Kung’fu, n’indi itandukanye. Uretse ibyo harimo aho urubyiruko rwigira imyuga itandukanye, nk’ubudozi, gutunganya imisatsi n’inzara, gutunganya amashusho (amafoto na videwo).

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka