Imbuga Nkoranyambaga ni inzira nziza yo kubona ibyo unengwa, kwakira inama ugirwa - Perezida Kagame
Perezida Kagame yavuze ko imbuga nkoranyambaga nta kintu ajya azibonaho ngo kimutungure cyane, ahubwo ko azibona nk’uburyo bwiza buha buri wese umwanya wo kugaragaza ibyo atekereza kandi akumvwa.
Yagize ati, “Imbuga nkoranyambaga ni ikintu cyiza, zizana uburinganire mu buryo bumwe, bwo kugaragaza ibitekerezo, ibyiyumvo, mu by’ukuri zatumye itangazamakuru ribona ubwigenge cyane kandi icyo ni ikintu cy’ingenzi, buri muntu ashobora kuvuga icyo ashaka,kandi akumvwa,niyo ibyo avuga atari ibyo, hakaba hari umuntu umubwira ati oya ibyo si byo, niba ibyo avuga ari byo koko, hakaba abantu bavuga bati, hari igitekerezo hano dukwiye gutekerezaho…”.
Perezida Kagame yakomeje asobanura ko imbuga nkoranyambaga zabaye urubuga rufunguye kandi rwagutse, ku buryo zafashije abantu kurenga ibyo gutekereza mu buryo bufunze, bwo kujyanwa mu bintu, rimwe na rimwe hatabanje kubaho kubitekerezaho, cyangwa se kujyanwa mu byo abantu batemera, kuko gusa byavuzwe n’umuntu kanaka mu itangazamakuru.
Yagize ati, “ Ni urubuga rufunguye kuri buri wese,rero bamwe muri twe turakurikira, ubwo rero biba ari aha buri muntu gushungura, akumva iby’ingenzi mu byo yumvise cyangwa yabonye. Ni inzira nziza yo kubona ibyo unengwa no kwakira inama ugirwa. Ni inshingano za buri wese rero kwanzura uko yakubakira kuri ibyo, kandi bikamugirira akamaro”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|