Ikoranabuhanga rizanwa n’abikorera mu rwego rw’uburezi, hari ibyo rigomba kuba ryujuje - Bella Rwigamba

Ikiganiro Ed Tech Mondays, gitambuka kuri KT Radio buri wa mbere w’icyumweru cya nyuma cy’ukwezi, kigamije guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi, kibanze ku bufatanye hagati ya Leta n’abikorera mu guteza imbere ikoranabuhanga ry’uburezi ryakorewe mu Rwanda.

Rwigamba Bella, Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Uburezi, avuga ko ikoranabuhanga rizanwa n’abikorera mu burezi, hari ibyo rigomba kuba ryujuje, kandi hari n’icyo rije kumarira abarikoresha mu mashuri.

Yagize ati,” Ukuntu dukorana n’abikorera nka Minisiteri y’uburezi, ubundi icyo tugenderaho cyane cyane, ni ukureba ko ikoranabuhanga iryo ari ryo ryose ryashyizwe mu mashuri rifite icyo rigenderaho. Ni ukuvuga ko rigomba kuba rifite icyo rifasha koko mu burezi, ariko tukanareba niba ridahungabanya ubuzima bw’ibanga bw’umunyeshuri n’abarezi."

Ikindi kandi, ngo bareba niba iryo koranabuhanga rizamura ireme ry’uburezi, niba rifasha amashuri, abanyeshuri n’abarezi mu kwiga cyangwa kwigisha.

Agira ati "Abo bikorera icyo baba badukeneyeho cyane nka Minisiteri y’uburezi, ni nko kubereka ahakeneye gushyirwa imbaraga mu bijyanye n’ikoranabuhanga, hagendewe ku byo Minisiteri iteganya."

Aurore Hirwa, umuyobozi muri EDTECH Solutions cyangwa se ikigo kigenga kibanda mu gushaka ibisubizo bikigaragara mu guteza iterambere ikoranabuhanga mu burezi yemeza ko umusanzu wa Leta mu guteza imbere ubufatanye n’abikorera mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ugaragarira cyane mu kugenzura ko ibyo abikorera bazanye ntacyo bihungabanya yaba ku munyeshuri cyangwa ku murezi.

Hirwa Aurore ati,” Koko hari abagira impungenge ko ikoranabuhanga rije gusimbura umwarimu, ariko nta na rimwe ikoranabuhanga riza gusimbura ahubwo, riza kunganira cyangwa gufasha kugira ngo akazi kagende neza. Ikoranabuhanga ni byo bisubizo tujyana ku isoko. Leta rero, icyo idufasha ni ukugira ngo bya bisubizo bigere ku bo byakorewe."

Dr Habimana Olivier, umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga n’ubushakashatsi muri HEC, urwego rushinzwe amashuri makuru na za kaminuza, avuga ko Leta yihaye intego yo guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi, ariko iyo ntego ikaba itaragerwaho neza nubwo intambwe yamaze guterwa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka