Ikoranabuhanga n’udushya bifatwa nk’intego y’ejo hazaza h’ubuhinzi

Mu gihe Afurika ikomeje guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ibiciro bihanitse by’ubucuruzi n’ubushomeri mu rubyiruko, abayobozi bitabiriye Inama ya 6 y’Ihuriro ry’Abahinzi bo mu burasirazuba bwa Afurika (EAFF Congress & Exhibition) bahurije ku ngingo yo gushyira imbere ikoranabuhanga n’udushya mu rwego rwo guhindura ubuhinzi.

Afungura ku mugaragaro iyi nama, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yashimangiye ko abahinzi ari bo shingiro ry’umutekano w’ibiribwa, ariko bagomba gushyigikirwa mu kwitabira uburyo bushya bw’ubuhinzi.

Ati: “Abahinzi nibo bantu b’ibanze bafasha mu kubona ibiribwa. Tugomba gushora imari mu ikoranabuhanga n’udushya mu buhinzi kugira ngo abahinzi bato bashobore kugabanya icyuho cy’umusaruro no kwihanganira imihindagurikire y’ibihe."

Yibukije ko u Rwanda rwashyize imbere ubuhinzi burengera ibidukikije, gukwirakwiza serivisi zifashisha ikoranabuhanga mu guha abahinzi inama, ndetse no guteza imbere gahunda Rwanda Food Innovation Hub igamije gufasha gushaka ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga mu buhinzi.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’ Abahinzi bo muri Afurika y’iburasirazuba (EAFF), Madamu Elizabeth Nsimadala, yavuze ko nta bushobozi burambye bushoboka hatabayeho ikoranabuhanga n’ubufatanye. Yashimangiye kandi ko abahinzi b’Afurika biteguye guhanga udushya nibahabwa ibikoresho bikwiye.

Ati: “Abahinzi bacu ntibahaza akarere gusa ahubwo banahaza isi yose. Ikoranabuhanga mu buhinzi rishobora kubaha imbaraga zo kongera umusaruro, kugabanya igihombo no kubona amasoko ku rwego mpuzamahanga,”.

Madamu Kantarama Césarie
Madamu Kantarama Césarie

Madamu Kantarama Césarie, umuhinzi akaba n’Umuyobozi wa Syndicat INGABO, na we yagaragaje ko abahinzi bato bakeneye uburyo bwo kugera ku ikoranabuhanga kugira ngo bagere ku musaruro uri hejuru nk’uko bimeze ku bandi.

Ati: “Dufite ubushobozi bwo guhinga tukabona byinshi, ariko ikoranabuhanga, imari n’ubumenyi biracyari bike ku bahinzi benshi. Dukwiye ibisubizo bifatika bigera ku rwego rw’umuhinzi wo hasi,”.

Madamu Elise Hartman, uhagarariye itsinda ryaturutse muri uyu muryango muri iyi nama yavuze ko uyu muryango umaze imyaka myinshi ukorana n’ihuriro ry’abahinzi bo muri Afrika y’iburasirazuba (EAFF) kuko bizera cyane akamaro k’imiryango y’abahinzi.

Ati: “Tumaze imyaka myinshi dukorana na EAFF kuko twizera cyane akamaro k’imiryango y’abahinzi ndetse iby’ingenzi cyane akaba ari ugufasha abahinzi mu kugeza ibiryo ku baturage b’akarere. Ibyo si ibintu byoroshye, kandi bigira uruhare mu mibereho myiza rusange y’abaturage ndetse no mu kubungabunga amahoro muri rusange.”

Yavuze kandi ko bazakomeza ubufatanye cyane ko kuri ubu hari n’indi nkunga bagiye kongeramo. Ati: “Twafashije EAFF binyuze muri IFAD, kandi nanone uyu munsi nababwira ko twabonye andi mafaranga yo kongeramo angana na miliyoni 26 z’amayero”

Iyi nama, yitabiriwe n’abantu barenga 200 n’abamurikabikorwa basaga 20, irimo kugaragaza udushya kuva ku mbuto zitanga umusaruro mwinshi kugeza ku mbuga z’ikoranabuhanga zihuza abahinzi n’isoko.

Ubutumwa bwagarutsweho n’impande zose ni bumwe, ikoranabuhanga n’udushya ntibikiri amahitamo, ahubwo ni umusingi w’ahazaza h’ubuhinzi bwa Afurika.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka