Ikiyobyabwenge gihatse ibindi ni ingengabitekerezo ya Jenoside - Yolande Mukagasana
Umwanditsi w’ibitabo akaba n’umushakashatsi, Yolande Mukagasana, asanga ikiyobyabwenge gikuriye ibindi mu Rwanda ari ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko iyobya ubwenge bw’umuntu, akava mu byiza yakoreraga Abanyarwanda ahubwo akabica.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gashyantare 2026, aho yari mu kiganiro kuri KT Radio, cyagarukaga ku gitabo aherutse gusohora yise ‘Umurage w’Urubyiruko’, gikubiyemo inama nyinshi agira urubyiruko kugira ngo ruzavemo Abanyarwanda babereye Igihugu, batandukanye n’abagiteje amakuba.
Mukagasana wari umuforomo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko atumva ukuntu ushinzwe gutabara ubuzima bw’abantu ari we wabagirira nabi.
Agira ati “Icyo njya mvuga ni uko habaho ibiyobyabwenge byinshi, inzoga harimo ibyo basigaye bita ibyuma, inzoga z’inkorano zo ni uburozi zirimo no kwica abantu, ibyo abana bajya bambwira bya rwiziringa, urumogi n’ibindi byinshi. Ariko hari ikiyobyabwenge gihatse ibindi, ni ingengabitekerezo ya Jenoside”.
Yungamo ati “Iyo ubona umuganga yarishe umurwayi yari ashinzwe kuvura, byonyine kuri jye nk’umuntu wavuye, mbona ahari urukundo rw’umurwayi haje urwango rw’umuntu waje agashyira ubuzima bwe mu ntoki zawe ukaba wabukoresha icyo ushaka, ugahitabo kubumuvutsa aho kumuvura bwa burwayi. Iyo ngengabitekerezo ni uburozi! Umuganga wize yica umurwayi gute?”
Akomeza agira ati “Umubyeyi wabyaye yica umwana we gute, ngo ni uko bamubwiye ko umwana we ari Umututsi kandi ari we wamutwise amezi icyenda, yarashatse se abizi, ariko yarangiza akamwica. Ubwo urumva ingengabitekerezo ya Jenoside atari ikiyobyabwenge utabona icyo ukigereranya na cyo!”
Akomeza avuga ko ibi ari byo bikubiye mu gitabo cye, aho agambiriye kuvura abana bayishyirwamo n’ababyeyi babo, ahereye ku kubereka aho Jenoside yagejeje u Rwanda, kuko muri icyo gihe umuntu yameraga nk’aho bamukuyemo ubwonko buzima bakamushyiramo ubw’ubwicanyi.
Ni ngombwa kubwiza abana ukuri
Mukagasana asanga ari ngombwa ko abana bamenya ukuri kw’ibyabaye muri Jenoside, gusa ngo abayeyi ntibabikora.
Ati “Abantu bakuru ni twe dushyira ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana bacu. Nk’uko abantu bakoze Jenoside batavutse bica ahubwo baje kugirwa abicanyi, ikibabaje rero ni uko abana bacu uyu munsi dushaka kubaheza muri ibyo. Icya mbere cyo ntabwo bababwiza ukuri ku byabaye muri Jenoside, ari na kimwe mu byatumye nandika iki gitabo. Tubwize abana ukuri”.
Arongera ati “Warishe? Ariko ntiwavutse uri umwicanyi, bibwire umwana wawe, mubwize ukuri. Nararokotse, ariko hari abantu bangiriye neza, nimbize abana ukuri. Igihe cyose abana batamenya ukuri ntabwo iki kibazo tuzakivamo”.
Aha yatanze urugero ku rubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu Bubiligi, rwibumbiye hamwe mu cyitwa Jambo, rugapfobya Jenoside.
Ati “Niba ucyifata ukavuga ko umubyeyi wawe yafunzwe arengana kandi uzi ukuri ko yakoze Jenoside, urugero nk’abana baba mu Bubiligi bo muri Jambo ASBL, bafite ba sekuru b’abajenosideri. Ibyo bariya bana bavuga babikura ku babyeyi babo, ku miryango yabo. Barimo baratakara, ababyeyi babo babatesheje Igihugu. Umwana azakura yumva ko Igihugu cye ari kibi, yumva adakeneye no kukijyamo”.
Akomeza avuga ko icyo batazi cyangwa birengagiza, ari uko abishyize hamwe bari impuzi, bakibumbira muri FPR-Inkotanyi bakabohora u Rwanda, atari bo bahunze Igihugu ahubwo ari ba se na ba sekuru, ariko bongera kujya gushaka Igihugu ndetse bakimenera amaraso, ati “ni uko ababyeyi babo bakibakundishije, bakumva ko Igihugu ari agaciro”.
Avuga rero ko ababyeyi batabwiza abana ukuri ari ababyeyi gito, kuko ibyaha bakoze baba babizi, bityo rero ko bagombye guhinduka bakabwiza abana babo ukuri, kuko ari byo bizatuma u Rwanda rutongera gusubira mu mateka mabi.
Mukagasana warokotse Jenoside, ubu afite abana afasha yakuye mu muhanda atarobanuye kuko bose ari Abanyarwanda, mu bintu bimushimisha ngo akaba ari ukubabona barahindutse, bararetse ibiyobyabwenge, bararetse kwiba n’izindi ngeso mbi, cyane ko benshi yanabasubije mu ishuri.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|