Ikigo Mpuzamahanga gisesengura inguzanyo cyasanze kuguriza u Rwanda ari ukwiteganyiriza

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yatangaje ko ikigo mpuzamahanga gishinzwe gusesengura ubushobozi bw’ibihugu mu kwishyura imyenda, S&P Global Ratings, cyemeje ko u Rwanda rugumanye igipimo cya ‘B+/B’ ndetse uburyo rugaragara bukaba budahindagurika “stable”, bivuze ko ubukungu bw’igihugu bukomeje kugaragaza ituze n’icyizere mu gihe kiri imbere.

Umushinga wo kubungabunga ibishanga mu Mujyi wa Kigali
Umushinga wo kubungabunga ibishanga mu Mujyi wa Kigali

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 25 Gicurasi 2026, S&P yavuze ko iki gipimo gishingiye ku mikorere ihamye y’ubukungu bw’u Rwanda, uburyo igihugu gikomeje gucunga neza umutungo wa Leta ndetse n’ingamba zo gukomeza iterambere.

Raporo igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 9.3% mu mwaka wa 2025, buvuye kuri 7.2% bwariho mu 2024. Iri zamuka ryatewe ahanini n’iterambere ryagaragaye mu buhinzi, inganda na serivisi.

Iki kigo giteganya ko mu 2026 izamuka ry’ubukungu rizagera hafi kuri 6.8%, bitewe n’ingaruka z’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga ndetse n’ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati.

Gusa biteganyijwe ko hagati ya 2027 na 2029 ubukungu buzongera kuzamuka ku mpuzandengo ya 7.1%.6

Iri tangazo kandi rinagaruka ku mishinga minini igihugu gikomeje gushoramo imari, cyane cyane Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kirimo kubakwa mu Bugesera; gifatwa nk’umushinga uzafasha kongera ubuhahirane, guteza imbere ubukerarugendo no kwagura ibikorwa by’ubucuruzi mu karere.

S&P yavuze kandi ko uburyo u Rwanda rwafashe imyenda y’amahanga butanga icyizere, kuko hafi 89% by’iyo myenda yatanzwe ku nyungu nto kandi ifite igihe kirekire cyo kwishyurwa.

Iki kigo kikavuga ko ibi byafashije igihugu gukomeza kugumana ubushobozi bwo kwishyura imyenda hadateje ikibazo ku bukungu.

Urugomero rw'amashanyarazi rwa Nyabarongo II
Urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II

Nubwo raporo igaragaza ko ibibazo by’ubukungu ku rwego rw’isi ndetse n’amakimbirane ari mu Burasirazuba bwo Hagati bishobora kugira ingaruka ku biciro bya peteroli, ku ifaranga no ku bucuruzi, S&P yemeza ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo guhangana n’izo ngaruka bitewe n’ingamba rwashyizeho zirimo kongera ibigega bya peteroli no gushaka ahandi igihugu cyavana ibikomoka kuri peteroli.

MINECOFIN yavuze ko iki cyemezo cya S&P gikomeza kugaragaza icyizere amahanga afitiye ubukungu bw’u Rwanda ndetse n’ubushobozi bwabwo bwo gukomeza gukurura ishoramari no guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi, serivisi no guhanga udushya.

Ibitaro bya Ruhengeri by'ejo hazaza
Ibitaro bya Ruhengeri by’ejo hazaza

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka