Ikigo cyahawe isoko ryo gucunga amashyamba, Seal, cyahombeje u Rwanda Miliyari 1.2 Frw

U Rwanda rutegereje bitarenze iminsi mirongo itatu, kwishyurwa Amafaranga miliyari imwe na miliyoni magana abiri na mirongo itatu n’eshatu (1.233.000.000Frw) rwahombejwe n’ikigo cyari cyahawe isoko ryo gusarura, gusazura no gutera amashyamba mu Ntara y’Amajyepfo n’Uburengerazuba bw’u Rwanda kuva mu 2018.

Icyo kigi cyitwa Sawmill East Africa Ltd (Seal) cyemeye kwishyura aya mafaranga nyuma yo kwica amasezerano cyagiranye n’u Rwanda mu micungire y’aya mashyamba.

Ibi byagarutsweho na Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Amashyamba mu Nteko Rusange y’Abadepite kuri uyu wa 3 Werurwe.

Iyi komisiyo yagejeje ku nteko uburyo yasesenguye raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku micungire y’amashyamba ya Leta, aho yagarutse kuri iki kibazo.

Komisiyo yagaragaje ko guhagarara kw’amasezerano yo gucunga amashyamba ya Sharia na Ntobo I, Ntobo II na Ntobo III byateje Leta igihombo kingana na miliyari 1 miliyoni 238 n’ibihumbi 244 na 838 Frw.

Yasobanuye ko iki gihombo gikubiyemo amafaranga angana na miliyari 1 miliyoni 151 n’ibihumbi 959,546 Frw y’ibiti byasaruwe na Seal ariko ntibishyurwe, ndetse n’amafaranga y’ubukode bw’ubutaka bwa Leta angana na milioni 9 n’ ibihumbi 89 na 628Frw.

Ku wa 17 Gashyantare 2025, inzego zirimo Minisiteri y’Ibidukikije, Ikigo cy’Igihugu cy’Amashyamba na Seal zatangiye isuzuma ku micungire y’amashyamba yose iyo sosiyete yacungaga, ari yo Sharia na Ntobo I, II na III. Iryo suzuma ni ryo ryagaragaje igihombo cyose cyatewe no kutubahiriza amasezerano.

Perezida wa Komisiyo yabwiye Abadepite ko Seal yemeye kwishyura ayo mafaranga, kandi ko inzira yo gusesa burundu amasezerano iri hafi kurangira.

Yagize ati: “Batubwiye ko Seal yemeye kwishyura iki gihombo. Mbere y’uko tuza hano mu Nteko Rusange twamenyeshejwe ko urugendo rwo gusesa amasezerano rugeze ku musozo, kandi mu minsi 30 bizeye ko ayo mafaranga azaba yamaze kwishyurwa.”

Amasezerano mashya azajya abanza kwishyurwa 100%

Iki gihombo cyatumye hafatwa ingamba nshya zo gukaza imicungire y’amashyamba ya Leta. Ubu amasezerano mashya azajya asaba rwiyemezamirimo kubanza kwishyura 100% by’agaciro k’ibiti mbere yo gutangira kubisarura, mu rwego rwo kwirinda ko Leta yakongera guhomba.

Ibi bibaye mu gihe raporo igaragaza ko 80% by’ibiti biri mu mashyamba ya Leta byarengeje igihe cy’isarura, mu gihe kandi 30,4% by’ubutaka bw’u Rwanda buteweho amashyamba.

Abadepite bagaragaje ko hakenewe gukaza igenamigambi n’imicungire y’amashyamba, cyane cyane hifashishijwe ikoranabuhanga nka “Forestry Monitoring and Evaluation System” rizafasha gukurikirana ibikorwa byose bikorerwa ku mashyamba mu gihe nyacyo.

Hanateganywa kuvugurura igishushanyo mbonera cy’imicungire y’amashyamba ku rwego rw’igihugu bitarenze Ukuboza 2026, hashingiwe ku makuru mashya azaba amaze gukusanywa bitarenze Werurwe 2026.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka