Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari kigiye guha u Rwanda asaga Miliyari 300 Frw
Guverinoma y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) byageze ku masezerano mashya binyuze muri gahunda ya Extended Credit Facility (ECF) agena inkunga nshya ya miliyoni 250 z’amadolari y’Amerika (asaga miliyari 300 Frw) azakoreshwa mu gihe cy’amezi 38 mu gufasha Igihugu gusigasira ubukungu.
Aya masezerano ategereje kwemezwa burundu n’ubuyobozi bwa IMF n’Inama Nyobozi yayo muri Kamena 2026, azafasha u Rwanda gukomeza urugendo rw’ivugurura ry’ubukungu, gucunga neza umutungo w’Igihugu, kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’ubukungu, ndetse no kugabanya ingaruka zituruka ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwo Hagati.
By’umwihariko, ashingiye ku nkingi eshatu zirimo kunoza politiki z’ubukungu, kugenzura neza ingengo y’imari n’amadeni kugira ngo bidakoma mu nkokora iterambere ry’Igihugu, no guteza imbere ubukungu bushingiye ku bikorera, hongerwa no gukurikirana neza imikorere y’ibigo bya Leta.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko u Rwanda rushimishijwe n’intambwe imaze guterwa muri iyi gahunda, ashimangira ko izafasha kugabanya ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse n’igabanuka ry’inkunga z’amahanga, mu gihe igihugu gikomeje gahunda zacyo zo guteza imbere ishoramari no kwihutisha impinduka mu bukungu.
Mu mibare y’ubukungu, u Rwanda rwagaragaje umuvuduko ukomeye aho rwagize izamuka rya 9.4% mu 2025, bikaba birenze igipimo cyari cyitezwe. Icyakora nanone izamuka ry’ibiciro ku isoko ryageze kuri 9.2% muri Gashyantare 2026, rirenga intego ya Banki Nkuru y’u Rwanda.
N’ubwo bimeze bityo, urwego rw’ibyoherezwa mu mahanga, rwagaragaje impinduka nziza bitewe n’izamuka ry’ibyoherezwa mu mahanga nk’ikawa n’amabuye y’agaciro, nubwo ibitumizwa mu mahanga byakomeje kwiyongera.
Umuyobozi w’itsinda rya IMF ryakoranye n’u Rwanda ku kugera kuri ayo masezerano, Albert Touna Mama, yagaragaje ko nubwo ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kwihagararaho, intambara ikomeje mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse no kugabanuka kw’imari iboneka ku rwego mpuzamahanga bishobora gushyira igitutu ku izamuka ry’ibiciro, ubucuruzi n’amadeni Igihugu gifite.
Biteganyijwe ko izo ngaruka zizatuma ubukungu bugabanyuka bukagera kuri 6.8% mu 2026. Izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ifumbire ku isoko mpuzamahanga, hamwe n’ishoramari rinini mu mishinga y’ingenzi, bikomeje gushyira igitutu ku ngengo y’imari bidasize kandi ubucuruzi Igihugu gikorana n’amahanga.
Nubwo hagaragazwa izo mbogamizi, hari icyizere gishingiye ku bushobozi bw’u Rwanda bwo gukurura ishoramari ry’abikorera, gukomeza ubucuruzi mpuzamahanga, no gushyira mu bikorwa ingamba zinoze z’ubukungu. Icyakora, ibibazo byakomeje guterwa n’ihungabana ry’ubukungu ku Isi, gukenera amafaranga menshi mu mishinga y’ingenzi, ndetse n’igabanuka ry’inkunga zoroheje z’amahanga, bikomeje kugora u Rwanda kongera ubushobozi bw’imari yarwo.
Muri iyi gahunda nshya impande zombi zamaze kwemeranya, u Rwanda ruzibanda ku gushyigikira iterambere rirambye rishingiye ku bikorera, gusigasira ubukungu, kugabanya ibibazo bigaragara mu bucuruzi mpuzamahanga, no kongera ubushobozi bwo guhangana n’ihungabana ry’ubukungu rikomeje kubaho.
Hazashyirwaho kandi ingamba zirimo igenamigambi rinoze ry’igihe giciriritse cy’ingengo y’imari, gukaza igenzura ku mikoreshereze y’imari iva mu mahanga, no kurinda ingengo y’imari igenewe imibereho myiza y’abaturage n’imishinga y’ingenzi.
Banki Nkuru y’u Rwanda kandi izakomeza gukaza politike z’ifaranga hagamijwe kugabanya izamuka ry’ibiciro rikagera ku ntego ya 5% ndetse no gukurikirana ihindagurika ry’agaciro k’ifaranga bizafasha Igihugu guhangana n’ihungabana ry’ubukungu no kongera ububiko bw’amadevize.
Guverinoma y’u Rwanda yashimye ubufatanye bwayo n’itsinda rya IMF ndetse n’ibiganiro byabaye mu mucyo, ishimangira ko yiyemeje gukomeza gushyira mu bikorwa ivugurura ry’ubukungu rigamije kurinda Abanyarwanda ingaruka z’ibibazo bituruka hanze no kubaka ubukungu butajegajega kandi burambye.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagize ati: "Guverinoma ikomeje kwiyemeza gushyira mu bikorwa ivugurura riteganyijwe muri iyi gahunda, hagamijwe kurinda Abanyarwanda ingaruka z’ibibazo bituruka hanze, no kubaka ubukungu bukomeye kandi bwigenga kurushaho.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|