Ikibazo cya serivise z’ibyangombwa by’ubucuruzi cyongeye kugaruka mu Mushyikirano
Ikibazo cy’ibyangombwa bijyanye na serivise z’ubucuruzi ubundi zigomba gutangirwa hamwe(one stop centre) cyongeye kugaragarizwa mu ruhame mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano.
Ni ikibazo by’umwihariko cyagarutsweho na Rwiyemizamirimo Sheilla Muvunyi, wagaragaje ko yagiye asiragizwa kenshi arimo gushaka ibyangombwa by’ubucuruzi.
Sheilla Muvunyi yagize ati: “Ndi rwiyemezamirimo ubimazemo imyaka itandatu. Ariko hari ibyangombwa nagombaga kuzuza nuzuza bimwe nziko birangiye nyuma y’ibyumweru bitatu nari nahawe ngomba gusubirayo bambwira ko ngomba kuzuza ibindi, mbajije impamvu bambwira ko batari bumvise neza ibyo nshaka ariko ngo ubwo babyumvise. Mu byukuri numva niba turi mu isi yihuta mbere yo kuntuma ibinkerereza kuki mutaha umwanya ubagana mukabanza gusobanukirwa ibyo yifuza birebana n’ibyo agomba gukora mukabona kumubwira ibyo asabwa kugira ngo ahabwe serivise?"
Ibi umukuru w’Igihugu yahise asaba inzego bireba kwihutira gusubiza icyo kibazo kuko ibirebana na serivise itanoze bivugwa kenshi kandi ko hagiyeho One Stop Center hagamijwe ko ikemura ibyo bibazo.
Jean-Guy K. Afrika, uyobora RDB, yasabye Muvunyi watanze iki kibazo ko yazegera One Stop Center, bakamufasha gukemura icyo kibazo.
Perezida Kagame yahise agira ati: “Mukwiye gusubiza iki kibazo byihuse kuko ahari ikibazo nuko iyo One Stop Center idakora, kuki rero, ntabwo muzatanga serivise kuri buri wese wahura n’imbogamizi, mu mutumira hakwiye kuba hari ubishinzwe hagasobanurwa ibikwiye ataje kubibaza agasiragizwa”.
Umukuru w’Igihugu yasabye Minisitiri w’Intebe, kwihutira gukemura iki kibazo byihuse kuko hatakemuka ikibazo kimwe ahubwo sisitemu yose igomba gukosorwa bityo ntihagire usiragizwa.
Umukuru w’Igihugu akomeza gushimangira kandi ko ibibazo biba byaravuzwe bidakwiye kugaruka ahubwo biba bigomba kuba byarakemuwe kera hagakomeza ibindi bikorwa bigamije guteza imbere abaturage.
Yasabye inzego zibishinzwe kubikemura ati: “Ntabwo twahora dusubira mu bintu nyuma y’imyaka icumi tugatangira bundi bushya, ibyariho mbere hose byakoraga gute?"
Ibi biza bishimangira ibyo Umukuru w’Igihgu yavuze kandi ubwo yatangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 20, aho yagaragaje ko hari imishinga itangizwa ariko ikabura gikurikirana nyuma igahagarara kandi iba yarashowemo akayabo cyangwa ugasanga ikora nabi.
Yashimangiye kandi ko ikigezweho kuri ubu aruko abatubahiriza inshingano, bazajya babibazwa aho guhora mu bintu bimwe.
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, yitabirwa n’Abanyarwanda bahagarariye ibyiciro bitandukanye bigizwe n’Abayobozi, Abanyarwanda baba mu mahanga, abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga, abafatanyabikorwa mu iterambere hamwe n’abahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye harimo ibyo mu karere u Rwanda ruherereyemo n’ibyo ku rwego mpuzamahanga.
Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 20
- Dore imyanzuro yafatiwe mu Nama y’Umushyikirano yateranye ku nshuro ya 20
- Abarezi bahangayikishijwe n’abangavu baterwa inda
- MINISANTE yijeje gutanga serivisi zinoze kandi zegereye abaturage
- Ubu turi mu miyoborere izira ‘cachot, cachet na cash’
- Turasaba ko mwanoza gahunda y’imiturire kuko ikigaragaramo ibibazo - Umuturage
- Perezida Kagame : Ubwenge n’ubushobozi murabufite, ni iki kitubuza gutera imbere?
- U Rwanda rwahisemo imiyoborere myiza igaragara mu buzima bwa buri munsi bw’umuturage
- Ikibazo si ugushyira umukono ku masezerano, ikibazo ni ubushake bwa Politiki - Min. Nduhungirehe
- Umushyikirano ni umwanya mwiza wo gusuzuma ibyagezweho - Depite Mukabalisa Germaine
- Nimuhumure Imana yo izi kuringaniza - Perezida Kagame
- Umunyarwenya yatumiye Perezida Kagame mu ‘Isetsa Rusange’
- U Rwanda ni umufatanyabikorwa wizewe, uhamye kandi wubahwa - Minisitiri Nduhungirehe
- Abatuye Ngoma batakambiye Perezida Kagame ngo abagarurire Kaminuza ya INATEK
- Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda barasaba koroherezwa kuzibyaza amafaranga
- Abiga amashuri yisumbuye bikubye inshuro zirenga 20 mu myaka 32 ishize
- Umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura yasabye Leta kugira amafaranga igenera abanyamakuru
- Kuki u Rwanda rutarega Congo?
- Amasezerano ya DRC n’u Rwanda i Washington twaranayasengeye - Min. Nduhungirehe
- Umushyikirano 20: Umunsi wa mbere mu mafoto
- Hari ibintu bine tudakora neza - Minisitiri w’Imari
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|