Igiterane cy’abagore ‘All Women Together Conference’ cyagarutse

Itorero Noble Family Church na Women Foundation Ministries, bateguye igiterane ngarukamwaka cy’abagore ‘All Women Together Conference/ Abagore Twese Hamwe 2026’ kigiye kuba ku nshuro ya 14, kikabera muri BK Arena i Kigali kuva tariki ya 11 kugeza tariki ya 15 Kanama 2026.

Gifite insanganyamatsiko igira iti: "From Victims to Champions/ Kuva mu Gutsikamirwa tujya mu Butsinzi" (Zaburi 68:11). Igiterane cy’uyu mwaka gifite umwihariko kuko Women Foundation Ministries izaba yizihiza imyaka 20 imaze ikora umurimo wo kuzamura abagore, kubaka imiryango no guhindura ubuzima bw’abantu binyuze mu kwizera, ubuyobozi n’iterambere ry’umuryango.

All Women Together Conference ni kimwe mu biterane bya gikristo gihuza abantu benshi kurusha ibindi mu Rwanda, aho buri munsi hazaba hitezwe kwakira abantu barenga 7,000, kwakira abashyitsi baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi no kugera ku bantu barenga 10,000 bagikurikira hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iki giterane kizayoborwa n’Intumwa Alice Mignonne Kabera, Umushumba Mukuru akaba n’uwashinze Noble Family Church na Women Foundation Ministries. Iki giterane kandi kizitabirwa n’abigisha b’Ijambo ry’Imana bazwi ku rwego mpuzamahanga barimo: Dr. Bill Winston (USA), Pastor Matthew Ashimolowo (United Kingdom) , Dr. Cindy Trimm (USA) , Bishop Funke Felix Adejumo (Nigeria) , Pastor Jessica Kayanja (Uganda) , Rev. Julian Kyula (Kenya) , Pastors Kingsley & Mildred Okonkwo (Nigeria) , na Dr. Patience Melengana (South Africa).

Apostle Mignonne Kabera ni we uzayobora iki giterane
Apostle Mignonne Kabera ni we uzayobora iki giterane

Iki giterane kandi kizabamo kuramya no guhimbaza Imana, hamwe n’itsinda ry’abaramyi rya Noble Family Church na Women Foundation Ministries Precious Stone Worship Team, hamwe n’abaramyi b’abatumirwa barimo Dr. Sarah K (Kenya), Ntokozo Mbambo & Nqubeko Mbatha (South Africa) na Chevelle Franklyn (Jamaica).

Usibye iki giterane ngarukamwaka, Women Foundation Ministries ikomeje ibikorwa byayo birimo kwita ku mibereho myiza y’imiryango, guteza imbere ubuyobozi bufite indangagaciro, gufasha abagore gukira ibikomere, gushyigikira urubyiruko no guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu bw’abaturage. Ibi bikorwa bimaze kugirira akamaro ibihumbi by’abagore, abana n’imiryango mu Rwanda no hanze yarwo.
Kwiyandikisha muri All Women Together Conference 2026 byaratangiye. Uwiyandikisha anyura kuri NobleOne App cyangwa agakoresha QR Code iri ku matangazo y’iki giterane.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka