Igisibo ni nk’umwiherero w’abakinnyi bitegura umukino ukomeye - Sheikh Sindayigaya

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, agereranya Igisibo Gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhani nk’ikipe y’abakinnyi n’abatoza babo, bajya mu mwiherero kugira ngo hatagira ikindi kibarangaza, bitegura umukino ukomeye, kuko Abayisilamu na bo bamara iminsi 30 biyiriza, basenga cyane, bagamije kurushaho kwiyegereza Imana.

Ibi Sheikh Sindayigaya yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026, umunsi wo gusoza Igisibo gitagatifu, cyangwa Umunsi mukuru wa Eidil Fitri, aho yagaragaje ko iki gihe cyagiriye umumaro Abayisilamu ndetse n’abatari bo.

Sheikh Sindayigaya, avuga ko Abayisilamu babonye umwanya wo kwiherera bakiyegereza Imana.

Yagize ati “Twafata Igisibo nk’umwiherero cyangwa ingando, mbese ni nka kwa kundi amakipe iyo agiye kwitegura imikino, abatoza bajyana abakinnyi ahantu bakajya kwitegura neza, aho baba bari ahantu batagira ibindi bibahuza. Baba rero bagiye gukarishya imyiteguro no kunoza gahunda y’uko bazakina. Ayo masomo rero bakuye mu myitozo muri uwo mwiherero, ni yo umutoza aba ashaka ko bagaragaza mu mukino nyirizina, berekana ubuhanga bahakuye”.

Ati “Ibi rero bisobanuye yuko iyo turangije igisibo, ari bwo Imana Nyagasani iba itwitezeho kubona impinduka nziza, tukagera aheza haruta aho twari turi, mu rwego rwo kubaha Imana, kuyisenga no kuyiyegereza. Aha ni ho dukura ya masomo yo kuzirikana abakene, gukarishya gahunda zo gusenga ndetse no gusabana. Ibi byose biba bigomba kuduherekeza na nyuma y’Igisibo, ni na byo bigaragaza yuko igisibo cyacu cyakiriwe”.

Akomeza avuga ko igisibo ari igihe cyo kuvugurura isezerano bagiranye n’Imana, kwivugurura no kwisuzuma, kongera umurava muri gahunda zo kwiyegereza Imana ndetse kikaba n’igihe cyo kuzirikana abatishoboye.

Ati “Iyo umuntu yiyirije bituma atekereza uko inzara ibabaza, bityo bigatuma arushaho gutekereza no kuzirikana ba bandi batishoboye. Iyi ni imwe mu nyungu nyinshi Igisibo kidusigira”.

Muri iyi gahunda yo gusabana no gufasha abatishoboye, Sheikh Sindayigaya avuga ko ku bufatanye bw’Umuryango w’Abayisiramu mu Rwanda, muri iki gisibo babashije gufasha imiryango 7,329 ndetse ngo haba n’irindi turo, ku bufatanye n’abandi Bayisilamu rikusanywa, risoza Igisibo rigamije gufasha abakene kwishimana n’imiryango yabo, rikaba ryamaze kugezwa ku miryango 3,705.

Muri aya masaha, Abayisiramu bo mu Rwanda bari mu masengesho yo gusoza Igisibo gitagatifu, aho ku rwego rw’Igihugu amasengesho yabereye kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ariko akanabera n’ahandi hirya no hino mu gihugu, nk’uko Sheikh Sindayigaya yabitangarije RBA.

Mu Rwanda, igisibo cya Ramadan muri uyu mwaka cyatangiye ku itariki 18 Gashyantare 2026, Abayisilamu bakaba bamara ukwezi bigomwa byinshi bisanzwe bibashimisha, ahubwo uwo mwanya bakawuharira gusenga barushaho kwiyegereza Imana, ndetse no gukora ibikorwa byiza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka