Igiciro cya Lisansi cyazamuwe kugera ku 2,938 Frw

Igiciro cya Lisansi cyazamuwe kigera ku mafaranga y’u Rwanda 2,938 kuri litiro, ibiciro biratangira kubahirizwa kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mata saa kumi n’ebyiri za mugitondo.

Ikigo Genzuramikorere (RURA) ni ubwa kabiri gitangaje ibiciro kuva mu byumweru bibiri bishize, aho lisansi ivuye ku mafaranga 2,303 , ikaba yiyongereyeho amafaranga 635.

Icyakora, Mazutu yo yagumye ku mafaranga 2,205 y’icyo gihe. RURA isobanura ko kutazamura igiciro cya Mazout bigamije gufasha imodoka zitwara abagenzi gukomeza gukora ku kiguzi kitari hejuru cyane.

Iri zamuka rikomeje ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli riraterwa n’izamuka muri rusange ku isoko mpuzamahanga.

Ikibiri inyuma ni intambara iri hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika/Israel, kuko yatumye urujya n’uruza rw’ubwikorezi bw’ibikomoka kuri Peteroli rugabanuka, cyane cyane mu Muhora wa Hormuz ucamo ibirenga 20 ku Ijana bijya ku isi yose.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka