Igiciro cy’amazi gihangayikishije abashoye imari muri Gabiro Agribusiness Hub
Abashoye imari mu cyanya cy’ubuhinzi cya Gabiro (Gabiro Agribusiness Hub), bahangayikishijwe n’ikibazo cy’igiciro gihenze cy’amazi bakoresha mu bikorwa byabo bya buri munsi by’ubuhinzi bakorera muri icyo cyanya.
Ni kimwe mu bibazo bagejeje kuri Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, ku wa Gatandatu, tariki 11 Nyakanga 2026, mu rugendo rwo gusura icyo cyanya.
Abashoramari batandatu yasuye, bahuriraga ku kibazo cy’igiciro cy’amazi kiri hejuru, kandi ari kimwe mu by’ingenzi bakenera mu mirimo yabo ya buri munsi, bamusaba ko bagabanyirizwa igiciro.
Umuyobozi Mukuru wa Garden Fresh, Emmanuel Harerimana, yabwiye Minisitiri w’Intebe ko iyo babariye ku kilo cy’imiteja, basanga kigendaho nibura 175Frw.
Yagize ati “Iyo mfashe ubwikorezi kuva aha kugera i Kigali, ntwaye toni 2, bintwara nk’amafaranga 1000 ku kilo, kongeraho amafaranga 175 ku kilo ku mazi, twumva biri hejuru, tukaba twifuza ko harebwaho ikintu cyo kugabanya igiciro cy’amazi dukoresha. Tukaba dutekereza ko mu bufasha muhora mudufasha n’ibyo nabyo muzabirebaho.”
Umuyobozi Mukuru wa Agropark Gabiro Ltd, Augustin Twagirumukiza, avuga ko bishyura amazi habariwe mu madolari ku buryo iyo ubaze meterokibe ikigo gikenera ashobora gukoresha arenga milliyoni 1.8 Frw kuri hegitali imwe.
Agira ati “ Icyo dusaba Leta ni uko yareba ikiguzi cy’amazi ikakigabanya. Biranashoboka ko ibijyanye no kuyitaho (Amazi), abashoramari babyikorera, bagafasha iyo miyoboro y’amazi, icyo bajya bashyiramo ni amafaranga yo gukora iyo miyoboro, bikoroha ko babona amazi abahendukiye, bakabona uwo musaruro utuma bagarura ibyo baba bashoye muri ubwo buhinzi.”
Mugenzi we ati “Amazi ya hano arahenze, kandi tuyishyura mu madolari. Biratubangamiye kuko imyaka duhinga ari imyaka iribwa n’Abanyarwanda, ntabwo twohereza mu mahanga, niba jye mpinze ngura aya mazi ahenze atyo, nijya ku isoko njyanye ibigori nahinze mu murima wanjye, nkahahurira n’umutu ubihinga utaragize izo mbogamizi, birumvikana ko we ashobora gucuruza njye sincuruze.”
Nubwo amazi ahenzi ariko kimwe mubyo bagaragaza ko bibaremereye cyane ari uburyo atagira igiciro gihamye bitewe n’uko yishyurwa mu madolari, kuko iyo rizamutse icyo gihe ayo bishyura mu manyarwanda yiyongera.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, avuga ko bazakomeza kuganira n’aba bashoramari.
yagize ati “Baragaragaza ko igiciro cy’amazi kizamuka, ariko twaganiriye ko tuzajya tubihuza n’ibyo bakuramo, turebe ibijyanye no kuzamura umusaruro kuri hegitali, kuko iyo uzamuye umusaruro bituma ubasha no kuzamura inyungu. Ubwo turakorana ibiganiro turebere hamwe aho twahurira, ku bijyanye n’igiciro cyabera bariya bashoramari dukurikije ibyo bashoramo n’ibyo bakuramo, ndetse na bo n’ibyo bagomba kuba bashyizemo nk’imbaraga zabo kugira ngo umusaruro wiyongere, kandi twumva tuzabona umusaruro n’umwanzuro ufatika.”
Abashoramari bakorera muri hegitali zirenga 4000 muri 5600 ziri mu cyanya cy’ubuhinzi cya Gabiro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|