Icyicaro gikuru cy’umuryango w’ibihugu bihuriye ku ruzi rwa Nil kigiye kwimurirwa mu Rwanda
Inama ya y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa mbere tariki 8 Kamena, yameje ivugurura ry’amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bisangiye uruzi rwa Nil, ahesha uwo muryango uburenganzira bwo kugira icyicaro mu Rwanda.
Ibihugu 11 nibyo bihuriye ku ruzi rwa Nil, harimo u Rwanda, u Burundi, Repubulika ya Demokarasi ya Congo(DRC)Egypte, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Sudani, Sudani y’Epfo, Tanzania ndetse na Uganda.
Muri iki gihe, icyicaro gikuru cy’uwo muryango, giherereye ahitwa Entebbe muri Uganda, ariko ukagira n’izindi nzego ebyiri z’ingenzi zikora ku rwego rw’uturere twihariye, ari zo; ‘Nile Equatorial Lakes Subsidiary Action Program (NELSAP-CU)’ ifite icyicaro cyayo gikuru i Kigali mu Rwanda, ndetse na ‘Eastern Nile Technical Regional Office (ENTRO)’, ifite icyicaro cyayo gikuru i Addis Ababa muri Etiyopiya.
Umuryango uhuza ibihugu bisangiye uruzi rwa Nil, washinzwe mu mwaka wa 1999,ibikorwa byawo by’ingenzi bikaba byibanda ku nshingano eshatu z’ibanze ari zo, guteza imbere ubufatanye mu bihugu bihuriye ku ruzi rwa Nil, gutanga urubuga ku rwego rw’Akarere rutagira aho rubogamiye, rufasha ibihugu bihuriye ku ruzi rwa Nil, kubaka icyizere hagati yabyo ndetse no gusangira amakuru n’ibipimo bijyanye n’umutungo w’amazi, no kuganira no kumvikana ku ngamba na politiki zo gucunga amazi bisangiye.
Ikindi ugucunga umutungo w’amazi neza, bijyana no gukoresha uburyo bwo guteganya no kumenyesha hakiri kare ibijyanye n’ibiza biterwa n’amazi, nko gushyiraho ‘System’ imenyekanisha hakiri kare ko hari amapfa mu kibaya cya Nili (Nile Basin Drought Early Warning System) cyangwa se niba hari imyuzure igiye kubaho (Flash Flood Early Warning System), hagamijwe gufasha abaturage n’inzego zibishinzwe kwitegura no kugabanya cyangwa gukumira ingaruka z’ibyo biza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|