Ibyihariye kuri ‘Beyond the Clouds’, filime y’Abashinwa ishyigikira abakobwa yerekaniwe muri FAWE Girls School
Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, tariki 30 Werurwe yerekanye Filimi ‘Beyond the Clouds’ mu kigo cy’Amashuri yisumbuye ya FAWE Girls School riherereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali igaruka ku guha uburezi abana baturuka mu miryango ikennye.
Iyi filime yasohotse mu 2023 ikaba yubakiwe ku nkuru y’umugore witwa Hai Qing wo mu Bushinwa, wayikinnyemo ari umwarimu witwa Zhang Guimei wubatse ikigo cy’amashuri yisumbuye mu cyaro cy’icyo gihugu, mu guha uburezi abana b’abakobwa baturuka mu miryango ikennye.
Iyi Filimi kandi igaruka ku rugendo rw’uyu wiswe Zhang Guimei mu kurwana ishyaka ry’uko buri mukobwa wese yiga, akagira uruhare mu kugena ahazaza he bityo bikamufasha kugera ku nzozi ze.
Igaragaza uyu mugore arwanira ishyaka abana b’abakobwa bo mu miryango idafite ubushobozi bwo kwishyura amafaranga y’ishuri akabajyana kuryigamo ku buntu, ndetse akanahindura imyumvire y’ababyeyi bakennye bumvaga ko umwana wabo w’umukobwa adakwiye kujya kwiga ahubwo ko agomba kubafasha imirimo yo mu rugo nko guteka.
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Wang Xuekun yavuze ko kwerekana iyi Filimi ‘Beyond the Clouds’ bigamije kwerekana ko abakobwa bayigaragaramo bavuye mu bice by’icyaro bakajya mu mashuri abanza ayisumbuye no muri za Kaminuza, nyuma bakajya mu kazi no mu buzima bwiza kandi bari barabwiwe ko bidashoboka.
Ati“Uburezi ni intwaro ikomeye umukobwa muto ashobora guhabwa bikamubera urufunguzo rufungura imiryango imuganisha aheza. Ni umusingi muzubakiraho ejo hazaza hanyu, si ibyo mukora gusa, ahubwo uburezi nibwo bugaragaza ubushobozi bwanyu”.
Ambasaderi Wang yabwiye Abakobwa biga muri FAWE Girls School ko iyo bakomeje kwiga amasomo bakagira n’indangagaciro baba bereka abatuye isi ko inzozi zabo zizaba impamo kandi ari ab’agaciro.
Yabibukije ko abakobwa benshi baba bashaka kwiga mu mashuri meza bamwe ntibabone ayo mahirwe ariko ko bo bagize amahirwe yo kwisanga biga mu ishuri ryiza nka FAWE Girls School bagomba kubibyaza umusaruro.
Ati“Aya ni amahirwe mufite muyifashishe mukemura bimwe mu bibazo bikomeye muhura nabyo ndetse muyifashishe mwiga amasomo mukunda. Muyifashishe mugutekereza ubuzima burenze ibyo mubona hafi yanyu. Muyifashishe kuba abo mwifuza kuba bo, ndetse n’uwo mutigeze mutekereza ko mushobora kuba we. Mwibuke kandi, ko nta kintu na kimwe cyabananira igihe mushyize hamwe”.
Ambasaderi yahaye urugero aba banyeshuri ku muyobozi Zhang ko yubatse ishuri mu cyaro cyo mu Bushinwa agamije gufasha abana b’Abakobwa b’abakene kwiga ko atahinduye ubuzima bwabo wenyine ahubwo ko yafashijwe n’abarimu bari bashyigikiye igitekerezo cye ndetse n’umuryango we wabyumvise neza ukamushyigikira, ndetse n’abo bakobwa ubwabo bafashanyaga, hagati yabo banga ko hari uwasubira inyuma.
Ati“Bityo ndabashishikariza gufashanya, guterana inkunga na bagenzi banyu, ndetse mu gashyigikirana muri gahunda zanyu zose.”
Akomeza agira Ati “Nk’Ambasaderi w’u Bushinwa muri iki gihugu, nishimiye kubasangiza iyi nkuru, kuko muri iyi filimi hagaragaramo ko umwana w’umukobwa afite ubushobozi bwo kwiga nawe akabasha kuba umuntu ukomeye kimwe n’undi mwana wese harimo no gushyigikira abagore, no kwerekana ko dushyigikiye uburezi kuri bose kandi ko ari indangagaciro dusangiye”.
Amasaderi yavuze ko mu Bushinwa bashyira imbere abagore mu nzego zose no mu Rwanda ariko bimeze kandi bemera ko guha imbaraga abagore bituma igihugu gikomera.
Ati “Twese twemera ko ubucuti bw’ibihugu byacu burushaho gukomera iyo dushoye imari mu rubyiruko, cyane cyane abakobwa, bazavamo abayobozi b’ejo hazaza”.
Yavuze ko Ambasade izakomeza gushyigikira Abakobwa n’abagore mu mishinga iciriritse ariko ifite akamaro mu kubongerera ubushobozi mu ngeri zitandukanye, no kungurana no gusangira ubunararibonye n’amashuri yo mu Bushinwa, harimo n’ishuri rya Principal Zhang.
Yabwiye abanyeshuri ba FAWE Girls School ko barimo gukura kandi bigomba no kujyana n’ibitekerezo.
Ati“ Muzahura n’imbogamizi, ariko muzazitsinda kandi muzajye mubyitwaramo neza mu mbogamizi muhura nazo umunsi umwe muzagera ku ntsinzi”.
Minisitiri w’Uburinganire n’umuryango Uwimana Console yabwiye Abanyeshuri biga muri FAWE Girls School ko kuba batoranyijwe kuza kwerekwa iyo Filimi bihuye n’ibikorwa u Rwanda rurimo byahariwe ukwezi kose kwa Werirwe kuko ari ukwezi kwahariwe umugore.
Ati “ twagize ibikorwa byinshi byaduhuje n’abagore n’abakobwa hirya no hino mu gihugu bigaragaza ko umugore wo mu Rwanda hari ahoy amaze kuva naho yamaze kugera”.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Console, wari umushyitsi mukuru avuga ko bishimira uko umunyarwanda ameze cyane iyo barebye uruhare rw’abagore bafite mu myanya ifatirwamo ibyemezo mu gihugu.
Ati“Nizera ko mubizi tumaze imyaka irenga 20 turi abambere ku Isi dufite umubare munini w’Abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko namwe tubitezemo abayobozi b’ejo heza hazaza”.
Minisitiri Uwimana avuga ko hakiri ikibazo cy’uko umubare w’abana b’abakobwa bitabira kwiga amasomo ya Siyansi ukiri muto abasaba ko bakwiriye kwitabira kwiga ayo maso.
Ati“Nimwe dutezemo abayobozi, abaganga ariko cyane cyane ababyeyi bazarere igihugu cyacu kandi muri iyi Filimi twizeye ko mukuyemo amasomo meza azabafasha gukomeza kwiyumvamo ubushobozi ndetse ko mwabibonye ko umwana w’umukobwa nawe ashoboye nk’abandi bose”.
Abanyeshuri barebye iyi Filimi bavuga ko bakuyemo amasomo abafasha kwigiramo ubutwari nk’uko Keza Mugisha Ornella yabitangaje.
Keza avuga ko Filimi ‘Beyond the Clouds’ yakuyemo amasomo yo kwigirira ikizere ndetse ko adakwiriye kwita kubamuca intege ahubwo ariwe ubwe ugomba kwifatira icyemezo ku buzima bw’ejo hazaza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|