Ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside biragenda bigabanuka kubera ‘Ndi Umunyarwanda’
Ibiganiro bya ‘Ndi Umunyarwanda’ byatangiye gutanga umusaruro mu guhindura imyumvire y’urubyiruko, kuko ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside bigenda bigabanuka muri icyo cyiciro mu buryo bugaragara.
Byagarutsweho ku wa Mbere tariki 9 Werurwe 2026, ubwo umuryango Unity Club Intwararumuri, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MoYA) ndetse na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), batangizaga icyiciro cya gatanu cy’ibiganiro bigamije kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu rubyiruko.
Ni ibiganiro bizibanda ku mashuri yisumbuye mu gihugu hose, nyuma y’uko ibiganiro byibanze cyane muri za kaminuza n’amashuri makuru mu byiciro byabanje.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yabwiye abanyeshuri ba Lycée de Kigali ko ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda byatangiye gutanga umusaruro ugaragara mu kugabanya ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize ati “Izi gahunda zirakomeje muri za kaminuza kandi umusaruro uragaragara. Ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside biragenda bigabanuka.”
Minisitiri Utumatwishima yasobanuye ko gusobanukirwa amateka y’u Rwanda ari ingenzi mu gukumira amacakubiri. Yagaragaje ko hari igihe bamwe mu rubyiruko bagaragaza imyitwarire ishobora kuba ifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside bitewe no kutamenya amateka neza cyangwa amakuru ayobya ava ku mbuga nkoranyambaga.
Yongeyeho ko amateka y’imiryango ashobora kugira uruhare mu mitekerereze y’abakiri bato aho “Abana bakomoka mu miryango y’abarokotse Jenoside bashobora kuba bafite ihungabana, mu gihe abaturuka mu miryango y’abakoze Jenoside na bo bashobora gukurana ibitekerezo by’urwango.”
Minisitiri Utumatwishima yatanze ubutumwa bwo gusigasira igihango cya Ndi Umunyarwanda, avuga ko ari umurage Igihugu kigomba gusigira abazabaho mu bihe biri imbere.
Abanyeshuri bitabiriye ibiganiro bavuga ko bibafasha kumenya neza amateka y’Igihugu no gusobanukirwa uruhare rwabo mu kurinda ubumwe bw’Abanyarwanda.
Delice Ishimwe, wiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye muri Lycée de Kigali, yavuze ko ibiganiro bibafasha gusobanukirwa aho Igihugu cyavuye n’impamvu ubumwe ari ingenzi.
Naho mugenzi we witwa Julius Niyonshuti, wiga mu mwaka wa gatanu, ashimangira ko gahunda ibibutsa ko ari bo bazakomeza urugendo rw’ubwiyunge.
Yagize ati “Ibi biganiro bidufasha kubahana no gukorera hamwe nk’Abanyarwanda.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|