Ibura ry’umuriro mu Rwanda ntaho rihuriye n’intambara yo muri Iran

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye, avuga ko ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ntaho rihuriye n’intambara irimo kubera mu Burasirazuba bwo Hagati, cyane cyane muri Iran, nk’uko hari abamaze iminsi babivuga ndetse basa n’ababiteramo urwenya.

Minisitiri Uwihanganye avuga ko ikibazo cy’umuriro kirimo kugaragara cyane mu gihugu, giterwa ahanini n’uko uwo abawukoresha bakenera wabaye mwishi kurusha uhari.

Agira ati “Iki kibazo ntaho gihuriye na Iran, ahubwo kirajyana n’iterambere ry’Igihugu, inganda, Abanyarwanda baratera imbere, ku buryo umuriro ukenerwa wabaye mwinshi ugereranyije n’uwo dutanga. Nko muri Gashyantare uyu mwaka, twageze ku rugero rwo gukoresha umuriro mwinshi rutigeze rubaho, bivuze ko byihuse cyane kurusha uko twabiteganyije”.

Ati “Iyo bigenze gutyo rero, umuriro dukenera wose ntitwawukorera mu gihugu, turawugura hanze. Dusanzwe dufite umuriro tugurisha hanze ariko natwe hari uwo tugurayo, kubera rero ko tuba twahuje imiyoboro, iyo ikibazo kibaye hamwe kigira ingaruka kuri twese. Ibibazo rero tugize iminsi tubona by’ibura ry’umuriro, akenshi bituruka kuri iyo miyoboro tuba dufatanyije n’abaturanyi, iyo umuyoboro uvuyeho wose, imashini zikoreshwa aho kugira ngo zipfe zirazima kandi nta bushobozi dufite bwo kubikora”.

Akomeza avuga ko hari n’igihe umuriro uba muke ukoherezwa mu nganda kugira ngo zidahagarara kuko byateza igihombo kinini, ari byo bituma usanga umuriro wabuze mu duce runaka abantu bakitotomba.

Ingamba zafashwe zo gukemura iki kibazo

Mu ngamba zafashwe hari ukongera ubushobozi bw’inganda zitanga amashanyarazi, aho nk’urwa Nyiramugengeri rwa Gisagara rutanga Megawatt 20, uyu mwaka uzarangira rutanga Megawatt 70.

Ikindi ni ukubaka inganda nshya zongera umuriro, nk’uko Minisitiri Uwihanganye akomeza abisobanura.

Ati “Dufite gahunda yo gushyiraho inganda nshya zizaduha nibura Megawatt 500 muri 2028, inyinshi muri zo zizaba ari izifashisha imirasire y’izuba. Ikindi ni uruganda rwa Nyabarongo ya kabiri rurimo gukorwa ndetse na Rukarara ya kane irimo gukorwa, zizatanga hafi Megawatt 50. Hari n’inganda nini turimo gukora, nk’urwo Guverinoma yemeje ruzatanga Megawatt 185 kugeza muri 2029. Ikindi ni ingufu za Nikeleyeri Umukuru w’Igihugu ashyizemo imbaraga, nubwo byo bizahera muri 2030 gukomeza”.

Ati “Indi ngamba ni umushinga wo kurinda imiyoboro yacu, gusa wo utwara umwanya munini uri hagati y’umwaka n’umwaka n’igice. Bizatuma mu gihe habaye ibibazo mu miyoboro y’abo duturanye, nibura tumara umwanya, tukaba twanabwira abantu ko mu gace runaka umuriro ugiye kubura kubera imirimo irimo gukorwa, ariko nibura tukarinda umuriro wacu”.

Yungamo ko ikibazo cy’umuriro cyahagurukiwe bihagije, ku buryo n’imishinga yagendaga gahoro yatangiye kwihutishwa.

Iby’iki kibazo cy’ibura ry’umuriro rya hatona hato, cyagarutsweho ku Cyumweru tariki 05 Mata 2026 mu kiganiro ‘Urubuga rw’Itangazamakuru’, cyibanze ku ngamba z’u Rwanda mu guhangana n’ingaruka z’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka