Ibizamini Mpuzamahanga bya PISA bije guteza imbere integanyanyigisho
Kuva muri Mata 2025, u Rwanda rwatangiye kwitabira isuzuma mpuzamahanga mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bafite imyaka 15, hagamijwe kwipima bakareba aho uburezi bw’u Rwanda buhagaze mu ruhando mpuzamahanga.
Muri iri suzuma rizwi nka PISA cyangwa “Programme for International Students Assements” riba rimwe buri myaka itatu, abanyeshuri bahabwa ibizamini bitandukanye birimo gusoma, imibare n’ubumenyingiro, ariko byose bigamije kureba ubushobozi bafite bwo gukemura ibibazo byo mu buzima busanzwe bifashishije amasomo biga.
Impuguke mu burezi zemeza ko ibi bizamini bishobora gutanga icyerekezo gishya cy’uburezi bw’u Rwanda kuko ifasha abarezi n’abategura integanyanyigisho ku kudatekereza kuri porogaramu z’amasomo gusa, kuko ifasha umwana gufata ibyo yize akaba yabikuramo ikintu gifatika cyakemura ibibazo bya sosiyete.
Kubera ko ari gahunda itari isanzwe imenyerewe mu burezi bw’u Rwanda, muri Gicurasi 2024, Mineduc yakoreshe abanyeshuri isuzuma rigiye mu mujyo wa PISA mu rwego rwo kubategurira isuzuma nyir’izina bakoze kuva muri Mata-Nyakanga 2025.
Mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) kivuga ko hakiri kare ngo gitangaze uko ibyo bizamini byagenze n’uko u Rwanda ruhagaze ku rwego mpuzamahanga, abakoreweho igerageza bavuga ko ibizamini ubwabyo byari byoroshye, ariko bakaba barahuye n’ikibazo cy’uburambe.
Fureri Jean Mfurayase, Umuyobozi wa Lycee de Kigali, ikigo cyakorewemo iryo gererageza, agira ati “Abana bakoze iryo suzuma bambwiye ko ibibazo byari byoroshye kandi bifitanye isano n’ubuzima bwa buri munsi.”
Ariko akagira ati “Ikibazo bahuye na cyo gusa cyari ikibazo cy’igihe, kuko babaza ibibazo byinshi kandi bisaba gutekereza cyane.”
Ni mu gihe bamwe mu banyeshuri bakoreweho igerageza rya PISA, bo bavuga ko itandukaniro ryayo n’ibizamini basanzwe bakora atari ugukomera, ahubwo ari uburyo bw’imibarize.
Aime Safari, umwe muri bo, agira ati: “Kiroroshye kurusha ibizamini byo mu ishuri kuko cyo kidasaba gufata mu mutwe za forumile. Usabwa gutekereza gusa ukareba uko siyansi cyangwa imibare wize bikoreshwa mu buzima busanzwe.”
N’ubwo abakoreweho igerageza rya PISA mu Rwanda bavuga gutyo ariko, umusaruro w’ibihugu by’Afurika byatangiye gukora iryo suzuma, ugaragaza ibindi. Ibihugu nka Maroc, Tunisie, Sénégal na Zambiyi byitabiriye PISA mu myaka ishize byagize amanota ari hasi cyane, ku nshuro yabyo ya mbere, ugereranyije n’impuzandengo y’ibihugu bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu byiyemeje Ubufatanye n’Iterambere ry’Ubukungu (OECD ).
Nka Sénégal yaje mu myanya ya nyuma ku rwego rw’isi mu gusoma no mu mibare, nubwo yari imaze imyaka ivugurura integanyanyigisho. Naho ibisubizo bya Zambiya mu 2022 byagaragaje icyuho kiri hagati y’imitsindire mu bizamini bya leta n’ubushobozi bwo gukemura ibibazo byo mu buzima busanzwe.
Ibi ntibivuze ko abanyeshuri b’ibi bihugu badafite ubushobozi buhagije mu masomo babazwamo muri PISA, ahubwo byagaragazaga ko integanyanyigisho z’uburezi bwabo zari zigishyira imbere kwiga umunyeshuri afata mu mutwe, akanahabwa imyitozo yo gutsinda ibizamini n’amasomo aremereye mu bumenyi gusa, noneho ugasanga umwanya wo gutekereza ari muto, mu gihe PISA yo yibanda ku gusesengura ikibazo.
Aha ni ho, Fureri Mfurayase agira inama abategura imfashanyigisho y’isomo ry’Ubumenyi Rusange bita General Studies, kujya bategura bashingiye mu mibarize ya PISA, kandi agasaba abarimu gukora ku nguni zose z’ubumenyi igihe barimo kwigisha.
Agira ati “Urebye ni inyito gusa ihinduka, naho ubundi PISA isa na General Studies.”
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr Bernard Bahati, we avuga ko PISA itagamije amanota gusa, ahubwo ari uburyo bwo kubafasha gukomeza kunoza uburezi bw’u Rwanda.
“Usibye amakuru y’isuzuma, PISA ikusanya amakuru, ibyifuzo n’imyumvire by’abanyeshuri, bishobora gutanga umusaruro mwiza watuma habaho kunoza imikorere no guteza imbere uburezi .”
Iri suzuma Mpuzamahanga rya PISA rihurirwamo n’ibihugu birenga 80, rikaba ryaratangijwe n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu, Ubufatanye n’Iterambere (OECD) mu mwaka wa 1997. Mu mwaka wa 2000 ni bwo ryatangiye kujya rikorwa n’abanyeshuri bafite imyaka 15.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|