Nguko uko batangije ibizamini bihuriyemo abana 277,452 mu gihugu hose, mu Ntara ndetse n’Umujyi wa Kigali, biga Porogaramu ya Leta, benshi bakunze kwita NESA.
NESA, ni Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutegura Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri.
Abanyeshuri bazakora ibizamini bitanu ari byo Imibare, Ikinyarwanda, Icyongereza, Ubumenyi n’Ikoranabuhanga ndetse n’Amasomo y’Imibereho y’Abantu n’Ubutabire bw’Isi.
Ibi bizamini bitegurwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), bikazamara iminsi itatu kuva ku wa 7 kugeza ku wa 9 Nyakanga 2026. Abanyeshuri bazakora amasomo atandukanye azagena uko bazakomereza mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, abanyeshuri bageze kare ku bigo bakoreraho ibizamini, aho bakiriwe n’abayobozi b’ibigo n’abagenzuzi, mbere yo gutangira gukora amasomo ateganyijwe ku munsi wa mbere.
Amabwiriza ya NESA ateganya ko buri kigo gikorerwamo ibizamini kigira Umukuru w’Ikigo cy’Ibizamini n’umwungirije, ndetse hakoherezwa abagenzuzi bahagije bitewe n’umubare w’abakandida.
Amabwiriza ateganya nibura umugenzuzi umwe uhoraho ku bakandida 25, hakiyongeraho abandi bagenzuzi bazenguruka mu byumba by’ibizamini kugira ngo hubahirizwe ituze n’ubunyangamugayo.
Ibizamini bisoza amashuri abanza ni byo bya mbere bya Leta abanyeshuri bakora mu rugendo rwabo rw’amashuri, kandi ni byo bishingirwaho mu kubashyira mu mashuri yisumbuye.
Gahunda yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Uburezi na NESA igaragaza ko ibi bizamini bizasozwa ku wa Kane, tariki ya 9 Nyakanga 2026.
Nyuma yabyo hazakurikiraho ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange (Senior Three) biteganyijwe kuva ku wa 15 kugeza ku wa 22 Nyakanga. Ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye (Senior Six) na byo bizatangira ku wa 15 Nyakanga 2026.
Inzego z’uburezi zasabye abakandida gukora ibizamini batuje, bakubahiriza amabwiriza yabigenewe kandi bakirinda uburiganya ubwo ari bwo bwose, mu gihe ababyeyi n’amashuri basabwe gukomeza gutera abanyeshuri inkunga muri iki gihe cy’ibizamini.
Biteganyijwe ko amanota azatangazwa nyuma y’ikorwa ry’ikosora n’igenzura rya nyuma ry’ibizamini.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|