Ibizamini bya Leta bisanze u Rwanda mu cyiciro gishya cy’impinduka

Abanyeshuri basaga ibihumbi 258 bo hirya no hino mu Rwanda kuri uyu wa 15 Nyakanga 2026 batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, mu gihe uru rwego rw’uburezi rumaze imyaka mike ruri mu mavugurura agamije gutegura urubyiruko rufite ubumenyi n’ubushobozi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), ibi bizamini bizakorwa kuva ku wa 15 kugeza ku wa 24 Nyakanga 2026.

Abazabikora ni 258,255, barimo 149,533 bo mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O-Level) na 108,722 bo mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A-Level), bakazakora ibizamini mu bigo (sites) 1,746 byateganyijwe mu gihugu hose. Muri bo kandi harimo 879 bafite ubumuga, bazafashwa hakoreshejwe uburyo bwihariye kugira ngo bose babashe gukora ibizamini mu buryo bungana n’ubw’abandi.

Ibi bizamini bibaye mu gihe uburezi bw’u Rwanda bwinjiye mu cyiciro gishya cy’impinduka zatangiye gushyirwa mu bikorwa hagati ya 2023 na 2026, zigamije kongera ireme ry’uburezi no gutegura abanyeshuri bafite ubumenyi ngiro aho kwibanda gusa ku gutsinda ibizamini.

Mu mpinduka zigaragara harimo ivugururwa rya porogaramu z’amasomo, aho hagabanyijwe amasomo yasubiranagamo, hanongerwa kwibanda ku bushobozi bwo gusesengura, gukemura ibibazo no gushyira mu bikorwa ibyo umunyeshuri yize.

Hari kandi ivugururwa ry’imyigire yo mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A-Level), aho gahunda ishingiye ku ikomatanyamasomo "combinations" nka PCM, PCB cyangwa HEG yasimbuwe n’inzira eshatu z’imyigire (Learning Pathways): Imibare n’amasiyansi (Mathematics and Sciences), amasomo y’ubumenyi mbonezamubantu n’ubumenyamuntu (Arts and Humanities) ndetse n’indimi (Languages).

MINEDUC yagaragaje ko izi nzira eshatu z’imyigire zigamije guha abanyeshuri amahitamo yagutse no kubategura neza ku masomo ya kaminuza n’umwuga bazahitamo.

Mu mashuri abanza n’ayisumbuye kandi hakomeje gushyirwa imbaraga mu myigishirize ishingiye ku bushobozi (Competency-Based Curriculum), hamwe no guhugura abarimu, kongera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga no kuvugurura uburyo bwo gusuzuma imyigire y’abanyeshuri.

Guverinoma yanashyize imbaraga mu kubaka ibyumba by’amashuri bishya, kongera ibikoresho by’ikoranabuhanga no guteza imbere gahunda zifasha abanyeshuri bafite intege nke kuzamura imyigire yabo, mu rwego rwo gutuma bose bagera ku rwego rumwe rw’ubumenyi.

Abasesenguzi bavuga ko izi mpinduka zose zizatangira kugaragarira cyane mu musaruro w’abanyeshuri mu myaka iri imbere, cyane cyane uko bazitwara muri kaminuza no ku isoko ry’umurimo, kuko intego atari ugutsinda ibizamini gusa, ahubwo ari uko abarangije amashuri baba bafite ubushobozi bwo guhanga udushya no gukemura ibibazo igihugu n’isi bihura na byo.

Mu minsi icumi iri imbere, amaso azaba ahanzwe aba banyeshuri barenga ibihumbi 258, bazaba basoza urugendo rw’amasomo y’amashuri yisumbuye bakoze mu gihe uburezi bw’u Rwanda bwari mu mavugurura akomeye, ategerejweho gutanga umusaruro mu kubaka abaturage bafite ubumenyi bujyanye n’icyerekezo cy’iterambere ry’igihugu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka