Umuhango wo gutangiza ibi bizamini uzatangira saa mbili n’igice za mu gitondo (8:30 a.m.). Ibizamini bizakorwa kugeza tariki ya 22 Kamena 2026.
Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana azatangiriza ibizamini kuri St Joseph Integrated Technical College mu Karere ka Nyarugenge, mu gihe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Irere Claudette azabitangiriza kuri Kagarama Secondary School.
Abakandida 74,085 ni bo bazakora ibi bizamini ngiro, barimo 70,504 biga mu mashuri n’abakandida bigenga 3,581. Ibizamini bizakorerwa mu bigo 854 hirya no hino mu gihugu. Kugira ngo bigenzurwe neza, hazifashishwa abagenzuzi 8,484 bazaba bakurikirana imigendekere yabyo mu gihugu hose.
Ibizamini ngiro by’Igihugu ni kimwe mu bice by’ingenzi bigize integanyanyigisho n’isuzumabumenyi bishingiye ku bushobozi (Competence-Based Curriculum and Assessment). Bigenzura ubushobozi bw’abanyeshuri mu bikorwa ngiro, ubumenyi bw’umwuga, imyitwarire n’ubumenyi rusange, hagamijwe kureba niba bashobora gushyira mu bikorwa ibyo bize mu buzima busanzwe no mu kazi.
Ibi bizamini bizakorwa n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye y’imyuga n’ubumenyingiro (TSS), abo mu mashuri nderabarezi (TTC), abo muri gahunda y’ubuforomo bw’ibanze (Associate Nursing Programme – ANP), abo mu ishami ry’ibaruramari (Accounting – ACC), ndetse n’abakora isuzuma rishingiye ku mishinga ya siyansi mu mashuri rusange (Science Project-Based Assessment – PBA).
Uretse imihango yo gutangiza ibizamini izabera i Nyarugenge no muri Kicukiro, abayobozi bakuru ba MINEDUC n’ibigo biyishamikiyeho bazanatangiziriza ibi bikorwa mu bindi bigo by’ibizamini byatoranyijwe hirya no hino mu gihugu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|