Ibizamini bya Leta: Abafite ubumuga barabafasha kwandika, abarwayi, abafunze barabashyira ikizamini
Mu gitondo cyo kuri wa Kabiri tariki 7 Nyakanga, nibwo abanyeshuri barenga ibihumbi 270 barimo gusoza icyiciro cy’amashuri abanza batangiye ibizamini bya Leta.
Muri rusange abanyeshuri 277,452 nibo biteganyijwe ko bagomba gukora ibyo bizamani muri uyu mwaka w’amashuri wa 2025/2026, barimo abakobwa 134, 501 bakorera ku bigo by’amashuri birenga 1000 biri hirya no hino mu gihugu.
Uyu mwaka umubare w’abanyeshuri barimo gukora ibizamini bya Leta muri icyo cyiciro cy’amashuri, wiyongereyeho 56,525 ugereranyije n’abakoze umwaka ushize, mu gihe ibigo by’amashuri bifite abanyeshuri bazakora ibizamini nabyo byiyongereyeho ibishya 80 ugereranyije n’umwaka wabanje, aho byari 3815 byatanze abanyeshuri.
Minisitiri w’Ubureze, Joseph Nsengimana, yavuze ko nta kabuza abanyeshuri bazatsinda neza kuko bagize umwanya wo kwitegura.
Ati “Bamaze umwaka biga kandi bari bazi ko ibizamini bizaza bakabikora, amashuri yakoranye n’ababyeyi n’abanyeshuri kubategura. Ubundi bariteguye, ni ukuza ntibahungabane, bagakora ikizamini mu mutuzo, ngira ngo bazanakora neza rwose.”
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibizamini muri NESA, Jean Claude Nizeyimana, avuga ko nubwo ibizamini bikorwa nkuko bisanzwe ariko uyu mwaka harimo umwihariko ku banyeshuri bafite ubumuga kugira ngo barusheho gufashwa no koroherezwa.
Ati “Hari ibyo bagenerwa, mu myaka yashize twabonaga batabihabwa neza, ariko hagiye habaho kwegera amashuri bigamo, kugira ngo tumenye neza, uburyo abo bana bafite ubumuga biga, kugira ngo tubabaze mu buryo bigamo. Urugero, umwana utabasha kwandika ariko ubwonko bwe burakora neza, uwo nguwo agira umufasha kwiga (Exam Scribe). Muri uyu mwaka dufite abantu bashobora kuba bafasha wa mwana bakamwandikira, ariko tugashyiraho uburyo bwo kumenya niba ibyo yamwandikiye ari byo koko.”
Abanyeshuri bafite ibindi bibazo by’umwihariko nko kuba bari mu Igororero, muri Sitasiyo z’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha hamwe no mu bitaro, bajyanirwa ibizamini aho bari bakabihakorera, bapfa kuba barimenyekanishije muri NESA.
Gusa nko ku bari kwa muganga bibanza kwemezwa na muganga ko umurwayi afite ubushobozi bwo gukora ikizamini ubundi bakabona kukimujyanira.
Biteganyijwe ko ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byatangijwe kuri uyu wa 7 bizasozwa ku wa 9 Nyakanga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|