Ibishyimbo bikungahaye ku butare bigiye gufasha kurwanya imirire mibi mu mashuri
Kuri uyu wa Kabiri, iya 26 Werurwe hatangijwe ku mugaragaro umushinga wiswe Scaling Sustainable School Feeding Innovations in Rwanda (3SFI) ugamije guteza imbere gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri hifashishijwe ibishyimbo bikungahaye ku butare ndetse n’imboga zifite intungamubiri.
Uyu mushinga watangirijwe mu Karere ka Rusizi, ukaba ushyirwa mu bikorwa na Alliance of Bioversity International na CIAT binyuze muri PABRA (Pan-Africa Bean Research Alliance), ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’Ambasade y’u Busuwisi mu Rwanda.
Dr. Jean Claude Rubyogo, Umuyobozi w’ishami ry’ibishyimbo muri Alliance of Bioversity International na CIAT, yavuze ko uyu mushinga ushingiye ku bushakashatsi bw’imyaka myinshi ndetse ko ari intambwe ikomeye mu guhindura imibereho y’abaturage.
Yagize ati: “Iyo dushoye miliyoni 1.25 z’amadolari mu gukora ubwoko bw’imbuto z’ibishyimbo, ntibugere mu baturage ngo babukoreshe, iba ari igihombo. Ni yo mpamvu kubona iri koranabuhanga rigeze ku mashuri n’abaturage bidushimisha cyane.”
Rubyogo yavuze ko nyuma y’uruzinduko bakoze ku mashuri, basanze abanyeshuri n’abarimu bishimira cyane ibishyimbo bikungahaye ku butare kubera uburyo biryoha kandi bishya vuba, ashimangira ko gahunda yo kugaburira abanyeshuri ikwiye no kugera ku miryango ibakikije.
Yagize ati: “Abana babona hagati ya 30% na 40% by’ibyo kurya byabo ku ishuri, ibisigaye babikura mu rugo. Ni yo mpamvu twifuza ko uyu mushinga waguka ukagera no ku babyeyi n’abaturage.”
Richard Kabana, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yavuze ko gahunda yo kugaburira abanyeshuri ifite uruhare runini mu kugabanya abana bata ishuri no kuzamura ireme ry’uburezi.
Ati: “Ntitwashobora kugira umuryango ufite ubushobozi n’abaturage bafite ubumenyi tudafite abana bafite ubuzima bwiza kandi biga neza. Uyu mushinga rero ujyanye n’intego za NST2 zo kubaka abaturage bafite ubushobozi.”
Kabana yavuze kandi ko kugira ngo abaturage bazakire neza ibi bishyimbo bikungahaye ku butare, hagomba kwitabwa ku buryo bitekwa vuba, uburyohe bwabyo ndetse n’ingufu nke bisaba mu kubiteka.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Phanuel Sindayiheba, yavuze ko uyu mushinga uzafasha cyane abaturage bo mu Karere ayoboye, cyane cyane mu kuzamura ubuzima bw’abana no guteza imbere gahunda yo kugaburira abanyeshuri.
Ati: “Twabonye ko abana bishimiye ibi bishyimbo bikungahaye ku butare ndetse bamwe mu babyeyi badutangarije ko bishya vuba kandi biryoha. Ibi bizatuma abaturage babyakira.”
Sindayiheba yanagaragaje ko hakenewe ubushakashatsi bugereranya inyungu abaturage babona mu guhinga ibi bishyimbo ugereranyije n’ubundi bwoko busanzwe kugira ngo abaturage babashe kubyumva neza no kubyitabira.
Uhagarariye Ambasade y’u Busuwisi mu Rwanda, Ueli Mauderli, yavuze ko uyu mushinga ari ikimenyetso cy’ubufatanye bumaze imyaka myinshi hagati y’u Rwanda n’u Busuwisi mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Ati: “Uyu mushinga si uwo kugaburira abanyeshuri gusa. Ni uburyo bwo guhindura uburyo ibiribwa biboneka no guteza imbere ubuhinzi bushingiye ku mirire.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Olivier Kamana, yavuze ko ubuhinzi, imirire n’uburezi ari ibintu bifitanye isano ikomeye kandi ko igihugu kigomba gukomeza gushora imari muri ibi bikorwa.
Ati: “Mu Rwanda abantu barya ibishyimbo byinshi kurusha ahandi ku isi. Ibi bishyimbo bifite intungamubiri nyinshi kandi bifasha ubuzima bwiza.”
Yagaragaje ko ku mpuzandengo Umunyarwanda arya ibiro 30 n’amagarama 800 buri mwaka y’ibishyimbo ibi akaba aribyo bishyira u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite abaturage barya ibishyimbo byinshi
Umushinga wa Scaling Sustainable School Feeding Innovations in Rwanda (3SFI) watangiye mu Ugushyingo 2025, ukaba umaze kugera ku mashuri 509 yo mu turere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi.
Umushinga uteganya ko uzatanga toni 427 z’umusaruro w’ibishyimbo, ukagirira akamaro abanyeshuri 445,115 bo mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|