Ibinyamakuru 86 ntibikora

Raporo y’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), yerekana uko urwego rw’itangazamakuru ruhagaze, igaragaza ko mu Rwanda habarirwa ibitangazamakuru 325 ariko ibyemewe n’Urwego rw’Abanyamakuru rwigenzura (RMC) kandi bikora ni 239.

Iyo raporo yakozwe muri uyu mwaka (2026), igaragaza ko mu bitangazamakuru 325 biri mu Rwanda harimo ibyemewe kandi bibaruye muri RMC 278, naho 37 bibaruye mu Rwego rw’Igihugu ngenzuramikorere (RURA), mu gihe 10 bibaruye hombi (RURA na RMC), naho 1 ntaho kibaruye.

Muri iyo raporo bagaragaza ko ibitangazamakuru bikora kandi byemewe na RMC ari 239, birimo Radiyo 43, Televiziyo 18, ibinyamakuru byandikira kuri murandasi (Website) 172, YouTube 3, online print 2 hamwe n’ikindi 1 cyandika kikanacapwa.

Aha kandi bagaragaza ko ibindi bitangazamakuru 86, birimo Radio 1, Televisiyo 3, ibyandikira kuri murandasi 82 bidakora.

Iyo raporo igaragaza ko kuba byinshi mu bidakora ari ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi (online media) bigaragaza ikibazo gikomeye cy’ubusumbane, bisobanuye ko, nubwo kwiyongera kw’ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi kwatumye umubare w’ibitangazamakuru wiyongera, bitahise bibona ubushobozi bwo gukomeza gukora mu buryo burambye cyangwa ngo byihaze mu mikorere.

Ku rundi ruhande, radiyo na televiziyo, nubwo ari bike mu mubare, bigaragaza ubushobozi bwo gukora mu buryo burambye (operational stability), bikaba bishobora guterwa n’uko bifite amategeko n’amabwiriza abigenga akomeye kurushaho, ndetse no kuba ibisabwa kugira ngo umuntu yinjire muri iryo tangazamakuru (entry thresholds) biri hejuru.

Ni amakuru yatanzwe n’ibitangazamakuru 43, bitanga ishusho y’imiterere y’inzego z’itangazamakuru, uburyo bicungwa (ownership patterns), abakozi bikoresha (staffing), ndetse n’uko bikora mu buryo rusange (operational characteristics).

Ibitangazamakuru byakoreweho ubushakashatsi biri mu bwoko butandukanye burimo ibikorera kuri murandasi (online news websites) 12 bingana na 27.9% na radiyo 7 zingana na 16.3%.

Hari kandi ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi n’imbuga nkoranyambaga (online and social media) 6 bingana na 14% hamwe n’ibicapwa, ibikorera kuri murandasi, imbuga nkoranyambaga (print, online, and social media) 3 bingana na 7%.

Mu gihe Televiziyo n’ ibinyamakuru byandikwa (print media) ari 3 bingana na 7% kuri buri kimwe.

Ubwiganze bw’itangazamakuru by’abantu ku giti cyabo n’abikorera (private commercial ownership) bungana na 74.4% bugaragaza uko urwego rw’itangazamakuru rwafunguriye amarembo buri wese mu guhera mu 2002.

Ku rundi ruhande, ibitangazamakuru by’abaturage (community-based media) biracyari bice kuko bingana na 9.3%, ndetse n’ibitangazamakuru bya Leta (public media) bingana na 2.3.

Ibitangazamakuru byinshi byakoreweho ubushakashatsi, 93% byanditse muri RMC, mu gihe 7% bitanditse.

Ku bijyanye n’impushya zitangwa na RURA, zisabwa cyane ni ibitangazamakuru bikoresha amajwi n’amashusho (broadcast media), 60.5% bifite ibyangombwa, mu gihe 30.2% ntabyo, naho 9.3% bavuze ko batabikenera.

Iyi mibare igaragaza ko urwego rw’itangazamakuru mu Rwanda, mu buryo bwemewe n’amategeko (formal terms), ruri ku rwego rwo hejuru rwo kubahiriza ibisabwa kuko hafi 90.6% by’ibitangazamakuru byanditse kandi byahawe impushya, naho 93% byanditswe muri RMC, kandi igice kinini kingana 66.7% gifite impushya zatanzwe na RURA, mu gihe 33.3% ari bo batazifite.

Kuba Itegeko N°02/2013 ridasobanura neza itandukaniro riri hagati y’iyandikwa (registration), itangwa ry’uruhushya (licensing) no kwemezwa nk’umunyamwuga (accreditation), bituma habaho guhurirana kw’inshingano z’inzego zitandukanye (overlapping mandates).

Mu bikorwa, RURA ishinzwe harimo gutanga impushya, cyane cyane ku bitangazamakuru bikoresha amajwi n’amashusho (broadcasting), mu gihe RMC ishinzwe iyandikwa no kugenzura imyitwarire n’ubunyamwuga. Ariko kubera ko amategeko atabisobanura neza, bishobora gutuma ikigo cy’itangazamakuru kiba cyujuje ibisabwa n’urwego rumwe ariko kitaramenyekana neza ku rundi, bigateza urujijo mu mategeko (legal ambiguity).

Nubwo imibare igaragaza ko ibitangazamakuru byinshi byubahiriza amategeko, kuba nta sisitemu ihuriweho ihari, bigora igenzura bigatuma amakuru y’urwego rumwe atizerwa uko bikwiye mu igenamigambi rya politiki.

Iki kibazo kirushaho kugaragara mu bitangazamakuru bikorera kuri murandasi (online media), kuko rimwe na rimwe amategeko abigenga aba adasobanutse neza (regulatory grey zone).

Nubwo hari amasezerano y’imikoranire hagati ya RMC na RURA agamije kunoza imikoranire, ariko ntakemura ikibazo nyamukuru cyo guhurirana kw’amategeko.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka