Ibikorwa remezo bishaje n’iterambere ry’ubukungu biri mu mpamvu z’ibura ry’amashanyarazi

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, yemeye ko mu Rwanda hakigaragara ikibazo cy’amashanyarazi abura cyangwa acika intege, cyane cyane mu masaha y’umugoroba, asobanura ko biterwa n’ibikorwa remezo bishaje ndetse n’ubwiyongere bw’ibikenerwa n’ubukungu bugenda butera imbere.

Iki kibazo cyagarutsweho mu gihe abaturage batandukanye bakomeje kugaragaza impungenge z’uko umuriro ucika cyangwa ugabanuka, bigahungabanya ibikorwa byabo bya buri munsi, by’umwihariko mu ngo no mu bucuruzi.

Ubwo yari yitabye abadepite ngo asobanure ibibazo basanze hirya no hino mu gihugu, mu ngendo baherutse gusuramo abaturage, Minisitiri Dr Gasore yagize ati “Koko muri iki gihe hari ikibazo cy’amashanyarazi abura, kandi umuriro ugatinda kugaruka, ariko biterwa ahanini n’ibikorwaremezo bishaje turimo kuvugurura.”

Dr Gasore yavuze ko kimwe mu bitera iki kibazo ari imiyoboro ishaje ikeneye gusimbuzwa cyangwa kwagurwa, ashimangira ko hari umushinga wo kuyivugurura watangiye gushyirwa mu bikorwa.

Yongeyeho ko mu gihe cy’imvura ari bwo ibibazo by’amashanyarazi bikunda kwiyongera bitewe n’ibiti bihuhwa n’umuyaga bikagwa ku miyoboro, ndetse n’ibindi bimera bikurira hafi yayo bikabangamira imikorere yayo.

Ati “Ibyo byose bituma umuriro ubura, hakiyongeraho n’uko inganda zacu zikoresha amashanyarazi ku kigero kiri hejuru cyane.”

Yasobanuye ko uko ubukungu bwiyongera, n’ibikenerwa by’amashanyarazi bigenda byiyongera ku buryo hari igihe inganda zikora ku bushobozi bwazo bwose, bityo ikibazo gito cyabaho kikagira ingaruka ku gihugu hose.

Yagaragaje ko ubusanzwe, sisitemu nziza y’amashanyarazi igomba kugira ubushobozi burenze ibyo igihugu gikenera (reserve capacity), ariko ko ubu hari imbaraga ziri gushyirwa mu kongera ishoramari mu nganda zitanga amashanyarazi, zimwe muri zo zikazatangira gukora mu mwaka wa 2027.

Mu rwego rwo gukemura ibi bibazo, Ikigo gishinzwe Ingufu (REG), gifatanyije n’abafatanyabikorwa barimo Banki y’Isi na Asian Infrastructure Development Bank, cyatangiye umushinga wo kuvugurura imiyoboro ishaje (network reinforcement). Uyu mushinga wasinywe muri Kanama 2024, ukazamara amezi 18, ukaba uzafasha kugabanya ikibazo cy’umuriro ucika intege cyane cyane nimugoroba.

Mu bikorwa biri gukorwa, harimo kuvugurura imiyoboro yo ku rwego rwa medium voltage ifite uburebure bwa kilometero 357 ku rwego rw’igihugu, aho i Kigali honyine harimo gukorwa kilometero 48. Hari kandi no kuvugurura imiyoboro mito (low voltage) ifite uburebure bwa kilometero 1600 igera ku ngo z’abaturage.

Byongeye kandi, hateganyijwe kugura transformers 290 zizashyirwa ahakunze kugaragara ibibazo by’umuriro mucye, cyane cyane mu duce twateye imbere vuba kurusha ubushobozi bw’ibikorwaremezo byari bihasanzwe.

Minisitiri Gasore yasabye abaturage kumenya ko ikibazo cy’umuriro mucye mu ngo kidafitanye isano n’ubwoko bw’amashanyarazi ya “monophasé” cyangwa “triphasé”, asobanura ko amashanyarazi akoreshwa mu ngo ari monophasé, mu gihe triphasé ikoreshwa ku mashini ziremereye.

Yasoje ashimangira ko imishinga iri gukorwa izafasha kugabanya ku buryo bugaragara ibibazo by’amashanyarazi acikagurika no kuzamura ubuziranenge bw’ingufu mu gihugu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka