Ibihugu byinshi byitabira kumenya uko uburenganzira bwa muntu bwifashe mu Rwanda - Min. Ugirashebuja

Mu gihe u Rwanda rwitegura Isuzuma Mpuzamahanga Ngarukagihe ku Burenganzira bwa Muntu (Universal Periodic Review/UPR), Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), yatangaje ko ibihugu bifata ijambo ku Rwanda byikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka 14 ishize.

Isuzuma rya UPR ni uburyo bwashyizweho n’Inama y’Umuryango w’Abibumbye yita ku burenganzira bwa muntu (UN Human Rights Council) bugamije gusuzuma no kugenzura uko ibihugu byose bikurikiza inshingano z’imibereho n’uburenganzira bwa muntu, aho buri gihugu kandi k’ikinyamuryango cy’Umuryango mpuzamahanga (UN), gisuzumwa buri myaka ine cyangwa itanu, mu rwego rwo kongera kunoza uko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa.

Mu Rwanda iri suzumwa rimaze gukorwa inshuro eshatu, kuko u Rwanda rwasuzumwe bwa mbere muri Mutarama 2011. Icyo gihe hari ibihugu 48 byafashe ijambo biha u Rwanda imyanzuro 73, rwiyemeza gushyira mu bikorwa 67.

Irya kabiri ryakozwe nyuma y’imyaka ine riba mu Gushyingo 2015, icyo gihe ibihugu byafashe ijambo byariyongereye biva kuri 48 byariho ku nshuro ya mbere, bigera kuri 88, bitanga imyanzuro 229, u Rwanda rwemera gushyira mu bikorwa 50.

Ku nshuro ya gatatu ari naryo riheruka, ryabaye muri Mutarama 2021, riba mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera Isi yari yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19.

Kuri iyo nshuro nabwo ibihugu byariyongereye kuko 99 aribyo byafashe ijambo, biha u Rwanda imyanzuro 284, rwiyemeza gushyira mu bikorwa 160.

Isuzuma rya kane rya UPR ku Rwanda, riteganyijwe muri uyu mwaka tariki 21 Mutarama, ibihugu bigera 103 bikaba aribyo bimaze kugaragaza ko bizafata ijambo, ariko bikaba bishobora kwiyongera.

Ukurikije kuva ku nshuro ya mbere isuzuma rya UPR ritangira gukorwa ku Rwanda, usanga kuva icyo gihe kugeza ku rigiye kuba ku nshuro ya kane, ibihugu bigira ijambo ku Rwanda, birushaho kugenda byiyongera.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirasebuja, avuga ko kwiyongera kw’ibihugu bigira ijambo muri iryo suzuma akenshi biterwa n’uko igihugu kiba kirimo kurushaho kugenda kimenyekana ku ruhando mpuzamahanga.

Ati “Iyo urebye abantu bazi ibibera muri icyo gihugu, aho bashobora kugenda bakabona za raporo zitandukanye z’icyo bihugu, akenshi usanga ariho bahera babaza ibibazo, ariko hari ibihugu usanga bitewe n’uko amakuru adahagije, ntaho wahera ubaza ibibazo byinshi. Usanga imibare y’ibihugu yiyongera, ndetse n’ibyemezo bifatwa byiyongera.”

Ku rundi ruhande ariko, ngo ni ikintu cyiza, kuko bigaragaza ko abantu bakurikirana ibibera mu Rwanda nkuko Dr. Ugirasebuja abisobanura.

Ati “Uba ari n’umwanya wo gusobanura nyakuri ibibera mu Rwanda, kuko hari ibiba bitari byo kubera za raporo ziba ziterekana ukuri ku bibera mu Rwanda. Nta hantu bihuriye no kwiyongera kw’ibibazo mu gihugu, kuko iyo ufashe mu masuzuma atandukanye atari aya UPR, bigaragazwa y’uko riteza imbere iyubahiriza ry’uburenganzira bwa muntu, usanga uko ibihugu bikora byinshi ari nako bibazwa byinshi.”

Yungamo ati “Muri uko gukora niho abantu bavana ibyo babaza, ndetse niyo za raporo yaba izo mu gihugu imbere, niho bahera abantu bagira ibibazo. Ariko hari n’ibihugu biba byifuza kuza bikabaza ibibazo kugira ngo birebe mu bikubiye muri raporo cyangwa ibindi bagiye bumva ku Rwanda, bakifuza kumenya uko twabigezeho nabyo n’ibintu bibaho cyane. Usanga ari ibintu akenshi biba muri iri suzuma, ntabwo ari ugusuzuma mu buryo bw’ibitagenda gusa, hari n’igihe abantu baba bashaka kumva ibyakozwe mu gihugu n’uko babigeraho.”

Biteganyijwe ko isuzuma rya UPR, rizaba rikorwa ku nshuro ya kane ku Rwanda, rizatangira ku wa 21 Mutarama, nibura ku wa 30, hakazaba hamaze kumenyekana imyanzuro rwafatiwe, aho iheruka igera 160 rwari rwiyemeje gushyira mu bikorwa muri 284 rwahawe, yashyizwe mu bikorwa ku kigero kiri hejuru ya 90%.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka