Nk’uko Ikigo cy’Ubwiteganyurize bw’Abakozi kibigaragaza, mu mwaka wa 2025, ibigo biteganyiriza abakozi byose hamwe byari bigfitiye umwenda wa Miliyari 27.9 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibigo bya Leta byari bifite umwenda ungana na miliyari 16, mu gihe abakoresha bo mu rwego rw’abikorera bari bafite imyenya ya Miliyari 11.
Muri uwo mwaka, Guverinoma yishyuye hafi miliyari 2, naho amasosiyete yigenga yishyura hafi miliyari 9 y’imisanzu yari yaratinze kwishyurwa.
Ubu rero, Leta ngo igiye kwikubita agashyi maze ikureho iki cyasha mu bigo byayo.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa kuri uyu wa 27 Mutarama yabwiye Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage ko bihaye imyaka ibiri ibi birarane byose bikaba byashizemo.
Hari mu kiganiro ku bibazo byagaragaye muri raporo y’igenzura ricukumbuye yakozwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku micungire y’ishami rya pansiyo kuva muri Nyakanga 2015 – Werurwe 2025.
Minisitiri Murangwa yavuze ko habayeho ubwumvikane n’ibi bigo bigifite uwo mwenda kugira ngo bitangire byishyure ayo mafaranga buhoro buhoro.
Ati “ Nibyo koko ibyo birarane birahari kandi ibigo birabizi ko bizayishyura kugira ngo RSSB itazagwa mu gihombo”.
Nubwo Minisitiri Murangwa yavuze ko ubu kwishyura ibirarane bigeze kuri 30% ndetse ko mu myaka ibiri iri imbere ibi bigo bifitiye umwenda RSSB nibikomeza kwishyura neza umwenda ushobora kurangira.
Depite Jeannette Uwababyeyi yabajije Minisitiri Murangwa niba hari gahunda yo guhuza amafaranga y’ubwiteganyirize bw’izabukuru n’agaciro k’ifaranga muri iki gihe ndetse niba hari n’ibindi bikorwa bibafasha mu kiruhuko cy’izabukuru biteganyijwe.
Minisitiri yasobanuye ko iyo gahunda yo kongera amafaranga y’izabukuru yatangiye gushyirwa mu bikorwa ndetse ko hari n’ibyatangiye gukorwa nko kubaha ubwisungane mu kwivuza.
Ati “ Ubu byarakozwe abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ntibahabwa amafaranga y’ubwitegenyirize gusa, kuko hiyongereho n’ubwisungane mu kwivuza kugira ngo bibafashe mu myaka baba bagezemo”.
Minisitiri Murangwa yavuze ko hateganyijwe no guhindura Inama y’Ubuyobozi bwa RSSB kugira ngo hashyirwemo abandi bantu bazafasha gukemura ibibazo bimwe bikiri mur uru rwego.
Perezida wa Komisiyo Uwamariya Veneranda yatanze inama ko nubwo hari ibiri gukorwa kugira ngo ibi birarane byishyurwe hakwiriye gushyirwaho ingamba ndetse no kujya inama n’ibyo bigo kugira ngo bitazagwa muri ayo makosa nk’uko byagenze mu myaka yatambutse.
Ati “Ni byiza ubwo Minisiteri yafashije ibi bigo gushyiraho umurongo wo kwishyura ibirarane ariko ni ngombwa ko muzaganira ku mpamvu yari yabiteye igakemuka burundu”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|