Ni ingamba zigomba guhita zitangira gushyirwa mu bikorwa uhereye tariki 14 Mata 2026, mu rwego rwo kugabanya imodoka zikoresha lisansi na mazutu, n’imyuka ihumanya ikirere no guteza imbere ubwikorezi burambye kandi budahumanya.
Ni ubusabe bugaragarira mu ibaruwa yo ku wa 14 Mata, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwa remezo, Jean de Dieu Uwihanganye, yasabiyemo abashinzwe ingengo y’imari mu bigo bya Leta guhuza gahunda zo kugura imodoka na politiki y’Igihugu yo kugura ibikoresho birambye.
Ni ibaruwa igira iti “Ibigo bya Leta byose bisabwa gukora ku buryo nibura 30% by’imodoka nshya zigurwa ziba zikoresha amashanyarazi uhereye igihe iyi baruwa isinyiwe, nk’imwe mu nzira zo kugabanya imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere, kugabanya kwishingikiriza ku bikomoka kuri peteroli no guteza imbere ubwikorezi burambye kandi budahumanya.”
Ibi MININFRA ibisabye mu gihe ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda no hirya no hino ku Isi bikomeje kuzamuka bigatuma amafaranga Leta ikoresha yiyongera.
Mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa gushize, mu Rwanda litiro imwe ya lisansi yiyongereyeho amafaraga ageze ku 1000, kuko yavuye ku 1,989 Frw igera ku mafaranga 2,938, ukuzamuka kutigeze kubaho mbere mu Rwanda, mu gihe litiro imwe ya mazutu yavuye ku 1,948 Frw igera ku 2.205Frw.
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubwikorezi burambye kandi budahumanya, Leta y’u Rwanda iheruka kugura bisi 300 zikoreshwa mu mihanda y’Umujyi wa Kigali zirimo n’izikoresha amashanyarazi.
Kugeza mu mpera za 2024 imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda zari zimaze kurenga 7,000.
Muri Gahunda ya Guverinoma y’Icyiciro cya kabiri cya gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere 2024-2029 (NST2), hateganyijwemo ko u Rwanda ruzagabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero nibura cya 38%, bingana na toni miliyoni 4.6 z’imyuka ya ‘dioxyde de carbone’.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|