Ibiciro bihanitse by’ubutaka biri mu bituma abikorera batitabira gushora imari mu nganda
Urwego rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rwagaragarije Abasenateri bagize Komisiyo y’Ubukungu muri Sena ko bafite imbogamizi zo kudashora imari mu nganda kubera ikiguzi cy’ubutaka buhenze cyane.
Ibi urwego rw’abikorera rwabitangaje mu biganiro byabahuje n’Abasenateri bagize iyi Komisiyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Mata 2026 mu gikorwa cyo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro wa Sena usaba Guverinoma kwihutisha gahunda yo gushyira ibikorwaremezo mu byanya byahariwe inganda.
Bimwe mu byanya by’inganda byasuwe mu ngendo zakozwe hirya no hino mu gihugu n’Abasenateri zirimo icya Huye, Muhanga na Nyagatare, basanga nubwo inganda zikora hari zimwe zitaragezwamo ibikoraremezo birimo imihanda, Abaturage batuye mu mbago z’inganda, hari kandi naho basanze hari inganda zubatswe hadasuzumwe ingaruka zagira ku bidukikije.
Ibi byose bikaba bituma abashoramari batitabira gushora imari mu nganda uko bikwiye bityo n’umusaruro witezwe kuva ku nganda nawo ugakomeza kuba muke.
Umuyobozi wungirije muri PSF ushinzwe guteza imbere inganda Jules Murekezi yabwiye Abasenateri ko Abanyenganda barimo kugira imbogamizi yo kugorwa n’igiciro cy’ubutaka byo gushingaho inganda mu bice byagenewe inganda byumwihariko muri Kigali, aho ba nyiri mitungo basaba ibiciro bihanitse bityo bishobora guteza imbogamizi mwiyubahirizwa ry’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.
Ati “Twifuza ko hakwihutishwa kwimura abaturage bagituye mu byanya by’inganda, gushyira mu bikorwa amategeko agena imikoreshereze y’ubutaka no gushyiraho imbago z’ibyanya mu buryo bugaragara, gukora no kubahiriza inyigo z’isuzumangaruka ku bidukikije n’imibereho y’abaturage ndeste leta ikemeza kwimura abantu mu nyungu rusange mu duce twahariwe inganda, hagendewe ku biciro biri mu igazeti ya leta”.
Urugaga rw’Abaikorera kandi bagaragaje ko hakiri imicungire idahuriweho neza ndetse no kubura gahunda ihamye yo gusana no kubungabunga ibikorwa remezo.
PSF yasabye ko hashyirwaho urwego rumwe rufite ubunyamwuga rushinzwe gucunga ibyanya by’inganda, no gushyiraho komite y’abanyenganda muri buri cyanya, hagamijwe kureba ibibazo bihari kugira bikemurwe hakiri kare, gushyiraho amasezerano y’imicungire ashingiye ku musaruro, ndetse no gukoresha ikoranabuhanga mu micungire harimo gutanga ibibanza no gukurikirana ibikorwa, n’itangwa rya serivisi.
Senateri Uwimbabazi Penine yavuze ko nyuma yo gukezwaho imbogamizi n’urugaga rw’Abikorera basanze nta mikoraniri ihamye bafitanye n’izindi nzego kugira ngo ibyo bibazo bafite bikemuke.
Ati“Ubundi urwego rwanyu ni urwego rwari rukwiriye kuba rukorana n’izindi nzego ndetse na Leta mu bikorwa by’inganda no kuziteza imbere none turumva mufite ibibazo murimo murwana nabyo mudafitiye ibisubizo ndetse uko mbyumva ntanaho mwabigejeje ngo bikemuke ndabagira inama yo gukorana n’abandi mu rwego rwo kubishakira ibisubizo”.
Senateri Uwimbabazi yabagiriye inama zo kwegera izindi nzego bakaganira bagafatanya gukemura ibibazo bikigaragara mu byanya byahariwe inganda.
Ibindi bibazo abasenateri basabye uru rwego rw’Abaikorera bikwiye kitabwaho ku bafite inganda zikora neza, ni ukubungabunga ibidukikije barinda ko imyanda n’ibindi bisigazwa biva mu rugunda bijya kwangiza inzuzi n’imigezi, kurinda urusaku abaturage batuye mu nkengero z’inganda ndetse n’imyuka ihunya kuko basanze bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|