Ibibazo byo muri RDC si u Rwanda rwabiteye, ntituzemera kubibazwa - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda rutazemera gukomeza gushinjwa ibibazo by’umutekano muke biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ashimangira ko inkomoko yabyo iri muri icyo gihugu kandi ari na cyo kigomba kubikemura.

Yabitangaje kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, ubwo yafunguraga Inama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi iri kubera ku Cyicaro cyawe kizwi ku izina rya Intare Conference Arena.

Perezida Kagame yavuze ko umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ugikomeje kubera u Rwanda ikibazo cy’umutekano, nyamara amahanga agakomeza kwirengagiza iyo ngingo.

Yagize ati "Iki si ikibazo cy’u Rwanda. Ni ikibazo cya Congo n’abaturage bayo. Kiba ikibazo cyacu gusa iyo FDLR ikomeje kubangamira umutekano wacu."

Yasobanuye ko u Rwanda rwakomeje gusaba ko ikibazo cya FDLR gikemurwa ku bufatanye n’ubuyobozi bwa RDC ndetse n’umuryango mpuzamahanga, ariko ibyo ntibyigeze bihabwa agaciro gahagije.

Perezida Kagame yavuze ko iyo ikibazo kidakemuwe n’abagifiteho inshingano, u Rwanda rudashobora kwemera gukomeza kubaho ruri mu kaga.

Yagize ati "Niba batagikemuye ngo bahagarike abo bantu gutera u Rwanda, natwe tugomba gushaka uburyo bwo kwirindira umutekano."

Yanenze kandi abakomeje gushinja u Rwanda kuba inyuma y’umutwe wa M23, avuga ko birengagiza amateka y’ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo ndetse n’inkomoko yabyo.

Yagaragaje ko ibibazo birebana n’ubwenegihugu bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda byaturutse mu mateka ya kera no mu bihe by’ubukoloni, bityo bidakwiye gushyirwa ku Rwanda.

Ati "Sinshobora kubazwa ibibazo byatewe n’ubukoloni. U Rwanda si rwo rwabigizemo uruhare."

Perezida Kagame yavuze kandi ko hari ubuhamya bwinshi bw’abahoze ari abayobozi ba FDLR bugaragaza uko uwo mutwe wakomeje gukorera muri RDC ufatanyije n’abayobozi batandukanye, nyamara amahanga agakomeza kwirengagiza ayo makuru.

Yanagarutse ku biganiro bitandukanye byabereye i Nairobi, Doha, Washington, Dar es Salaam n’ahandi, avuga ko u Rwanda rwagiye rubyitabira rugamije gushaka amahoro arambye, ariko ko ikibazo cyakomeje kuba ubushake buke bwa Leta ya RDC bwo gukemura ikibazo mu mizi.

Yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza gushyira imbere umutekano warwo, kandi ko rutazemera kubazwa ibibazo rutateye cyangwa ngo rwikorere umutwaro w’amakosa y’abandi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka