Ibi tubirimo turi batatu, nimureba u Rwanda gusa ntibizakunda - Kagame ku masezerano ya Washington

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko abashakira umuti w’ikibazo cy’intambara iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku Rwanda, bakirengagiza abasinye amasezerano ya Washington bose, nta gifatika bazakuramo.

Yakira abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ku meza, Kagame yibukije ko amasezerano y’amahoro n’iterambere ya Washington atari u Rwanda rwayasinye gusa.

Yagize ati "hari impande eshatu: u Rwanda na DRC, kandi hari n’igihugu cyatwakiriye kigahuza ibiganiro, icyo kikaba ari Amerika."

Yongeyeho ati "Bityo rero, iyo hari impande eshatu mu biganiro, hanyuma hagategerezwa ko uruhande rumwe gusa ko ari rwo rwubahiriza inshingano zarwo, sinzi neza icyo byatanga mu musaruro."

Kagame avuga ko aya masezerano aramutse ashyizwe mu bikorwa uko yakabaye,yazatuma habaho ubufatanye mu bukungu bufitiye impande zombi akamaro.

Kagame yibukije ko hari abashaka gushyira u Rwanda mu kaga, bakoresheje ivangura ry’amoko, kandi abo ni Leta ya Congo ifatanya na FDLR.

Yagize ati "Twiyemeje kutazigera dusubira muri uwo mwijima, kandi ntituzigera twisubiraho kuri iyo mihigo."

Yongeyeho ko ibyo u Rwanda ruri gucamo, "biterwa n’isi tubamo. Isi ikomeza guhinduka, kandi kenshi ihinduka mu buryo butateganyijwe."

Ibitekerezo   ( 1 )

URWANDANIRWIZA

MIZERO yanditse ku itariki ya: 9-03-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka