Hoteli The Pinnacle Kigali yinjiye mu ihuriro mpuzamahanga rya hoteli z’akataraboneka

The Pinnacle Kigali yabaye hoteli ya mbere mu Rwanda yinjiye mu ihuriro rya Small Luxury Hotels of the World (SLH), ihuriro rihuza hoteli zirenga 700 zigenga kandi z’akataraboneka ku Isi.

Iyi hoteli y’ikirenga iri mu Mujyi wa Kigali biteganyijwe ko izafasha gukomeza gushyira Kigali ku rwego rw’imijyi ikurura ba mukerarugendo bifuza serivisi zihanitse muri Afurika y’Iburasirazuba.

Richard Hyde, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa muri SLH, yavuze ko bishimiye kwakira The Pinnacle Kigali muri iri huriro, ashimangira ko ari hoteli yihariye mu Murwa Mukuru w’u Rwanda.

Yagize ati: “Twishimiye kwakira The Pinnacle Kigali muri SLH. Ni hoteli yihariye kandi izafasha kwagura ibikorwa bya Small Luxury Hotels of the World muri Afurika.”

Hyde yakomeje avuga ko icyerekezo cya Sheila Kyarisiima, washinze iyi hoteli, gihuye n’indangagaciro za SLH zo guteza imbere hoteli zifite umwihariko, ubwiza n’ubunararibonye budasanzwe.

Mu ntangiriro, Sheila Kyarisiima yari yarubatse uyu mutungo nk’urugo rw’umuryango we, ariko nyuma aza kuwuhindura hoteli nyuma yo kubona icyuho cyari kiri mu rwego rwa hoteli zihenze kandi zigezweho muri Kigali.

Yavuze ko intego ye yari ugushyiraho ahantu hatuma abashyitsi bamara igihe kinini mu Mujyi wa Kigali basura ibikorwa by’ubuhanzi, umuco n’ibiribwa, aho gufata Kigali nk’aho banyura gusa bajya gusura ingagi.

Yagize ati: “Twishimiye kuba hoteli ya mbere yo mu Rwanda yinjiye muri SLH, ihuriro duha agaciro nk’uko natwe duha agaciro umwihariko n’ubwiza biranga The Pinnacle.”

Iyi hoteli ifite ibyumba icyenda by’akataraboneka, birimo ibikoresho byabugenewe, ubwogero bugezweho, amatara akoresha ikoranabuhanga ndetse n’ibihangano bya Afurika bitatse imbere.

Serivisi zidasanzwe n’imyidagaduro

Ishami ni imwe muri resitora z’iyi hoteli, ikaba iri hejuru y’inyubako kandi itanga amafunguro ahuza uburyo bwa Afurika na Aziya, hamwe n’ahantu hareberwa Kigali hose.

Muri iyi hoteli harimo kandi pisine y’amazi arimo umunyu, spa na wellness center, salle de sport, sinema yihariye yakira abantu 21, ikibuga cya bowling, icyumba cy’imikino ndetse n’isomero.

The Pinnacle Kigali kandi itegurira abashyitsi ibikorwa byo gusura ahantu h’amateka n’umuco harimo Kigali Genocide Memorial, Kandt House Museum, Kigali Cultural Village na Niyo Arts Center.

Hari kandi gahunda zo gutembera muri Nyamirambo, gusura Kimironko Market no kumenyekanisha ibikorwa bya Made in Rwanda.

Yitezweho guteza imbere ubukerarugendo bwo mu mijyi

The Pinnacle Kigali irifuza gukurura ba mukerarugendo bahuza urugendo rwo gusura Kigali no kujya kureba ingagi cyangwa gukora ingendo mu misozi y’u Rwanda.

Iyi hoteli ivuga ko ifite gahunda yihariye yitwa “Departure Amenity”, ituma abashyitsi bakomeza gukoresha serivisi zayo na nyuma yo gusohoka mu byumba, harimo spa, amafunguro ndetse n’ahantu ho kuruhukira mbere yo kujya ku kibuga cy’indege.

Ubuyobozi bwa hoteli buvuga ko buri rugendo rw’umushyitsi ruba rurimo serivisi zifite agaciro k’amadolari 1,400 ku cyumba gisanzwe n’amadolari 1,800 ku byumba byisumbuyeho (suites).

Muri serivisi zitangwa harimo kwakirwa byihariye ku kibuga cy’indege, gufashwa kwihutisha ibikorwa byo kwinjira no gusohoka, imodoka zihariye, butler service, massage, kumesa imyenda ndetse no gusukura inkweto nyuma yo kuva mu bikorwa byo gutembera mu misozi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka