Minisitiri Murangwa yabivuze kuri 5 Gashyantare 2026, mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ubwo bari mu kiganiro ku mikoranire ya Leta n’abikorera.
Icya mbere yavuze ni imikoranire y’abayobozi mu nzego zitandukanye, aho yagize ati “ntabwo dushobora gutera imbere tutanogeje imikoranire.”
Ati “Kudahuza amakuru, kudahuza ibyo tugiye gukora, kudakorana hagati y’inzego za Leta n’abikorera biratudindiza. Turakwizeza ko tugiye kubikurikirana kandi tuzabinoza.”
Ikintu cya kabiri Minisitiri Murangwa yagarutseho kidindiza iterambere ni ukutanoza akazi, aho yavuze ko muri Leta usanga hari amafaranga menshi adakoreshwa neza.
Ati “Muri Leta hari amafaranga menshi tudakoresha neza, amafaranga twagombaga gukoresha mu mwaka umwe ugasanga turayokoresha mu myaka itanu.”
Avuga ko gihombo igihugu kibikuramo akagira ati “Icyo gihe ayo mafaranga aba yarataye agaciro cyane.”
Yagarutse ku mitangire ya serivise aho yavuze ko serivise mu nzego zitandukanye zirimo iza Leta, ibitaro n’izindi usanga zerivisi zigicumbagira.
Icya gatatu yavuze ko ari ukutabyaza umusaruro amahirwe menshi Leta Izana, bigatuma urubyiruko rutakaza amahirwe y’akazi.
Nko ku bijyanye n’ubukerarugendo, Minisitiri Murangwa yavuze ko u Rwanda rugira abashyitsi benshi barusura bakishima, ariko bagataha batanyuzwe.
Ati “Abantu benshi iyo basuye u Rwanda barishima, ariko bakaduha amakuru ko nta byinshi bihari byo kugura.”
Icya nyuma yagarutseho ni imbaraga nyinshi Leta ishyira mu gushaka amasoko ya ku bicuruzwa bikorerwa mu Rwanda, ariko nyamara ugasanga bikiri bike cyane.
“ Ibyo bihugu barashaka ibintu byinshi ariko ikibazo dufite umusaruro ni mukeya.”
Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 20
- Dore imyanzuro yafatiwe mu Nama y’Umushyikirano yateranye ku nshuro ya 20
- Abarezi bahangayikishijwe n’abangavu baterwa inda
- MINISANTE yijeje gutanga serivisi zinoze kandi zegereye abaturage
- Ubu turi mu miyoborere izira ‘cachot, cachet na cash’
- Turasaba ko mwanoza gahunda y’imiturire kuko ikigaragaramo ibibazo - Umuturage
- Perezida Kagame : Ubwenge n’ubushobozi murabufite, ni iki kitubuza gutera imbere?
- U Rwanda rwahisemo imiyoborere myiza igaragara mu buzima bwa buri munsi bw’umuturage
- Ikibazo si ugushyira umukono ku masezerano, ikibazo ni ubushake bwa Politiki - Min. Nduhungirehe
- Umushyikirano ni umwanya mwiza wo gusuzuma ibyagezweho - Depite Mukabalisa Germaine
- Nimuhumure Imana yo izi kuringaniza - Perezida Kagame
- Umunyarwenya yatumiye Perezida Kagame mu ‘Isetsa Rusange’
- U Rwanda ni umufatanyabikorwa wizewe, uhamye kandi wubahwa - Minisitiri Nduhungirehe
- Ikibazo cya serivise z’ibyangombwa by’ubucuruzi cyongeye kugaruka mu Mushyikirano
- Abatuye Ngoma batakambiye Perezida Kagame ngo abagarurire Kaminuza ya INATEK
- Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda barasaba koroherezwa kuzibyaza amafaranga
- Abiga amashuri yisumbuye bikubye inshuro zirenga 20 mu myaka 32 ishize
- Umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura yasabye Leta kugira amafaranga igenera abanyamakuru
- Kuki u Rwanda rutarega Congo?
- Amasezerano ya DRC n’u Rwanda i Washington twaranayasengeye - Min. Nduhungirehe
- Umushyikirano 20: Umunsi wa mbere mu mafoto
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
|
The leaders must solve the issues among the citizens ,so as the government you can protect the people from harm
Ndabashimiye rwose, n’ubwambere ikinyamaku cyacu cyanditse inkuru 20 umunsi umwe