Hari abaturage bagifata ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nka gakondo yabo

Mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda harimo urusobe rw’ibibazo bikibangamiye iterambere ry’uru rwego harimo no kuba hari abaturage badakozwa ibyo kureka ubucukuzi butemewe kuko bafata ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nka gakondo yabo.

Mu gucukumbura ibyo bibazo, bagendeye ku byo Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2024-2025 yagaragaje bikibangamiye uru rwego ndetse n’umusaruro Igihugu cyakarukuyemo, Abadepite basanze harimo uruhererekane rw’ibibazo rushingiye ku myumvire, imibereho, magendu, ruswa no gukururuka mu iyubahirizwa ry’amategeko.

Mu gihe nka Depite Prisca Uwamahoro yavugaga ko ahanini kuba ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe budacika, biterwa no kuba ababukora bafite abahita bayagura, bityo agasaba ko harebwa uburyo bwo guca urwo ruhererekane ruri mu kugura ayacukuwe mu buryo butemewe.

Yagize ati “Nagiraga ngo numve kurushaho ingamba bababwiye zo guca burundu amasoko y’amabuye y’agaciro ava mu bucukuzi butemewe, akenshi aho usanga banagurirwa n’abafite ibyagombwa twavuga ko bakora ubucukuzi bwemewe.”

Depite Christine Mukabunani yashimangiye ko impamvu ubucukuzi butemewe budacika ari uko usanga ababurimo babona amafaranga menshi kurusha ababukora babifitiye uburenganzira.

Yagize ati "Kurwanya buriya bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe ntibyoroshye. Iyo uganiriye n’ababukora, bakubwira ko bagurirwa ku giciro kiri hejuru ku buryo hari n’abakubwira ko bakubirwa inshuro zirenze 10."

Mukabunani akavuga ko hakwihutishwa ishyirwaho ry’Ishami rishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro mu Rugaga rw’Abikorera, nk’uko binagaragazwa muri raporo ya komisiyo.

Depite Hope Tumukunde ukuriye Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, yasesenguye ikanakurikirana ibyo bibazo, yemeranyijwe na we ko koko guca intege abagura amabuye y’agaciro yacukuwe mu buryo butemewe byaba kimwe mu bisubizo by’iki kibazo.

Yagize ati “Ariko na none, nagiraga ngo mumenye ko ibijyanye n’amabuye y’agaciro, bijya kumera nk’ibiyobyabwenge ku buryo uruhare rwa buri wese rukenewe.”

Yibukije ko kimwe mu bituma iki kibazo kirushaho kugorana ari uko hari aho usanga amabuye y’agaciro ari mu murima w’umuntu cyangwa mu rugo rwe, ku buryo usanga hari n’abamaze gufata ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nka gakondo yabo, bivuze ko babikora ntawe babanje kubisabira uburenganzira.

Ati “Yego Ikigo cya Peteroli na Mine gikora ibyacyo, ariko n’uruhare rw’inzego z’ibanze n’izishinzwe umutekano rurakenewe, hakenewe imikoranire yazo.”

Ku bijyanye no gushyiraho Ishami Rishinzwe gukurikirana Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, ariko Tumukunde yavuze ko ari ikibazo kireba Urugaga rw’Abikorera, PSF, ariko rwo bakaba batarashoboye kuganira na rwo. Cyakora yizeza ko byakurikiranwa bikazakorwa.

Tumukunde yibukije ko hari komite zashyizweho (task forces) ku rwego rw’Akarere zo gukurikirana ibibazo biri mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ariko ko kugeza ubu bitaranoga ku buryo zakora neza.

Mu bindi bibazo byatunzwe urutoki mu gutuma abaturage bishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe harimo kuba hari urubyiruko rudafite akazi, ibiciro by’amabuye y’agaciro bizamuka bya hato na hato bigatuma abantu babona ko harimo amafaranga menshi, hakaba no kuba sosiyete zicukura mu buryo bwemewe zidafite abarinda umutekano w’ibirombe bahagije.

Kuri ibi hiyongeraho no kuba ngo hari abaturage bafite ubumenyi mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kurusha n’ababyigiye, kuba hari ibirombe bitagikoreshwa kandi bikirimo amabuye y’agaciro, ibyobo byacukuwemo amabuye ntibisibwe, abakozi bagiye bakora muri sosiyete akazi kakaza guhagarara, n’ibindi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka