Haravugwa ikibazo cy’abavoka batuma abana batsindwa imanza kuko bishyuye macye
Ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha muby’amategeko LAF ryagaragarije Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside ko hakiri ikibazo mu bunganira abana bato bari mu magororero kubera ubumenyi buke mu bijyanye no kunganira abana.
Twiringiyimana Theogene Umunyamategeko mu Ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’Amategeko (LAF) yabwiye Abadepite ko usanga abunganira abana bari mu magororero batabikora uko bikwiriye biturutse ku bumenyi budahagije.
Impamvu hagarutswe cyane kuri iki kibazo nuko Raporo ya Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yagaragaje ko Abana bafungiye mu Igororero rya Nyagatare batunganirwa uko bikwiye kuko bamwe muri bo bahurira n’abunganizi babo ku rukiko batateguranye imanza mbere.
Hari kandi bamwe mu bunganizi batajuririra imanza z’abana ku gihe, bigatuma urubanza rupfundikirwa, hakaba n’abatishoboye baburana batunganiwe.
Twagirimana avuga ko kunganira umwana bisaba umwihariko kuko urubanza rwe rusaba kubanza gukora ubucukumbuzi bwimbitse kuruta uko wakunganira umuntu mukuru.
Ati“Iyo urebye usanga biterwa n’impamvu eshatu zirimo ikibazo cy’ubumenyi buke ku bunganira abana kuko abenshi baba bakiri bato mu mwuga kuko baba bataramenya uko imanza ziburanwa ndetse abenshi baba bataragira ubumenyi bwo gusesengura imanza neza”.
Twagirimana avuga ko kugira ngo umwana yunganirwe bisaba ko umwunganizi we aba afite amakuru afatika ndetse yabanje no kumuganiriza akamenya uko ikibazo cye giteye nawe ubwe akajya kwishakira andi makuru arebana n’ifungwa ry’uwo mwana.
Indi mpamvu ituma abunganizi batiga imanza neza ziburanamo abana bituruka no kuba igihembo cyabo ari gito kingana na 400,000frw ugasanga abunganizi bamenyereye kuburana imanza batayakorera.
Ati “Ayo mafaranga rero usanga yakirwa na bamwe batarabona akazi keza cyangwa badafite ibindi bakora, batanafite uburambe n’ubunararibonye mu kuburana imanza ugasanga bituma abana badahabwa ubutabera bwuzuye biturutse ku manza zaburanywe”.
Twagirimana avuga ko usanga hari n’Abunganizi bahatira abana kwemera icyaha kubera ko babona kuburana rwa rubanza atazabishobora kandi yamaze guhabwa igihembo.
Ati “Hakwiye kurebwa uburyo imanza z’abana ziburanwa n’abantu babimenyereye kandi bafite uburambe mu kuburana imanza kuko abo zihabwa batuma umwana ashobora gufungwa bitari ngombwa.
Twagirimana yasabye Abadepite ko hajya havugururwa amategeko cyangwa hakabaho kuyahuza arebana n’uburenganzira bw’umwana kugira ngo hajye habanza kubaho kugoragoza mbere yo gufata icyemezo cyo gufunga umwana.
Ati“Ubundi ibyo umwana yakora byose biba bikwiye kubanza gusuzumwa bihereye mu mizi w’icyo cyaha yakoze kugira ngo harebwe uko yafashwa guhabwa ubutabera”.
Nubwo nta mubare wagaragajwe w’abana batahawe ubutabera uko bikwiriye Abadepite bavuze ko mu nzego z’uboyozi bazatumiza kugirana ikiganiro nabo harimo na Minisiteri y’Ubutabera ndetse n’urugaga rw’abunganizi kugira ngo baganire uburyo iki kibazo cyakemuka uko bikwiriye.
Depite Ndangiza Madina Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside yavuze ko mu bintu by’ingenzi bagiye gukora ari ukuganira n’izindi nzego kugira ngo barebe uko ibi bibazo byagaragajwe by’ubutabera buhabwa abana bukubahirizwa uko bikwiriye.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
|
ibaze nawe, ubu se bagiye kwishyuza mu nteko? niba bishyurwa macye kuki bayemera. inyishyu iba mu masezetano iyo utayemera ntuyinjiramo. abanyamategeko bari hano ni aho babuze.
ibaze nawe, ubu se bagiye kwishyuza mu nteko? niba bishyurwa macye kuki bayemera. inyishyu iba mu masezetano iyo utayemera ntuyinjiramo. abanyamategeko bari hano ni aho babuze.