Harakorwa iki ngo abari mu mirimo itanditse bagire ubwiteganyirize?

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Christine Nkulikiyinka, yagaragarije Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu mu biganiro bagiranye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ukwakira 2025, ibirimo gukorwa mu guteza imbere imibereho y’abageze mu zabukuru, no kugira ngo umubare munini w’abari mu mirimo itanditse bagire ubwitegenyirize.

Amb. Christine Nkulikiyinka
Amb. Christine Nkulikiyinka

Ibirimo gukorwa kugira ngo umubare munini w’abari mu mirimo itanditse (informal sector) ugira ubwiteganyirize, kugira ngo abarimo babashe kugira amasaziro meza.

Avuga ko harimo gukomeza kurushaho korohereza uburyo bwo kwiyandikisha no kwishyura imisanzu y’ubwiteganyirize, ndetse Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangiye gukora ubugenzuzi bw’umurimo buhuriweho na RSSB hagamijwe gufasha abakoresha kubahiriza amategeko y’ubwiteganyirize mu mirimo itanditse (informal sector).

Ati “Hateganyijwe kandi gushyiraho uburyo bworoshye kandi bwihuse, bwo kwiyandikisha no kwishyura imisanzu hifashishijwe ikoranabuhanga nk’uburyo bwo kwishyura kuri telefoni.

Gushyiraho uburyo bwo gukorana n’amakoperative n’amashyirahamwe y’abikorera bato, kugira ngo bajye bafasha abanyamuryango babo kwishyurira hamwe ubwiteganyirize bwa RSSB”.

Biteganyijwe ko bitarenze igihembwe cya kane cya 2026, hazaba harashyizweho amategeko n’amabwiriza afasha kuzamura gahunda z’ubwiteganyirize bw’izabukuru bukagera ku byiciro byose by’imirimo n’ibikorwa.

Gukora inama nyunguranabitekerezo ku bwiteganyirize bugenewe abakozi bakora imirimo itanditse harimo ubwiteganyirize bw’izabukuru, ibigenerwa umukozi wabyaye, ubwiteganyirize bw’indwara, impanuka zikomoka kukazi, gutanga hakabaho ibitekerezo ku mpinduka zikenewe.

Ati “Gutanga ibitekerezo ku mpinduka zikenewe kugira ngo byorohe kwandikisha abakora ubucuruzi buciririste n’imirimo itanditse n’idahoraho (Seasonal Workers), bashobore koroherezwa kubona ubwiteganyirize bw’izabukuru”.

Ikindi Minisitiri Nkulikiyinka yagaragaje ni ukuvugurura amategeko ahari ajyanye n’itangwa ry’imisanzu n’ibisabwa, kugira ngo bihuzwe n’ubushobozi ndetse n’imiterere y’imirimo n’ibikorwa by’Abanyarwanda.

Ati “Hazabaho kuvugura amategeko n’imikorere ku bwiteganyirize bw’izabukuru, ubwishingizi n’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara, kugira ngo bigere kubakora imirimo itanditse (Informal workers) n’abakora mu bigo biteganyijwe gukorwa mu mpera z’umwaka wa 2026”.

Abasenateri bifuje ko abajya mu za bukuru babanza gutegurwa

Abasenateri basabye ko abajya mu kiruhuko cy’izabukuru bakwiye kujya bahabwa amahirwe yo gukomeza gukorera Igihugu ku bagifite integer, ndetse bagategurwa mu buryo bw’imitekerereze kuko benshi bibatera guhungabana.

Senateri Cyitatire Sosthène yagaragaje ko Leta ikwiriye gushyiraho uburyo bwafasha abageze mu kiruhuko cy’izabukuru gusaza neza, kuko byagaragaye ko hari abagera mu kiruhuko cy’izabukuru bagasubira inyuma kubera kwiyumva nk’umuntu utagikeneweho umusanzu we mu kubaka Igihugu.

Ati “Abenshi baragenda bakumva ntacyo bakimaze muri sosiyete nyarwanda ahubwo abenshi bagasubira inyuma, ugasanga ya mafaranga y’izabukuru barinyweramo icupa, ndetse no kwiyitaho ntabikomeze kuko aba yumva atari ngombwa”.

Senateri Cyitatire avuga ko kugira ngo umuntu agire amasaziro meza, nuko abasha kwiga amashuri menshi kandi vuba ku buryo agira imyaka 25 yarangije kwiga amashuri y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza, kandi akaba yaratangiye gukora.

Ati “Ikindi navuga ni ugushaka neza, aha ndavuga gushaka umugore cyangwa umugabo uri mu kazi keza, ndetse nanone umuntu agashaka adatwawe n’amarangamutima gusa, ahubwo umuntu agashaka uwo banganya amashuri n’ubushobozi, ikindi umuntu akabyara abana bake ashobora kugira umurage abasigira”.

Akomeza avuga ko igitekerezo cye ari ko abantu bakoreye Leta mu byiciro bitandukanye bajya bahabwa umwanya wo gutanga umusanzu mu bikorwa bitandukanye byubaka igihugu, nubwo batabihemberwa ariko byabafasha kwiyumva nk’abagifite akamaro mu muryango nyarwanda.

Minisitiri Nkulikiyinka avuga ko abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bagomba kwiteganyiriza uburyo bazasaza ndetse bakabitegura.

Gusa kubanza kubategura igihe begereje kurangiza inshingano z’akazi, yavuze ko bizaba byiza bagiye babimenyeshwa n’ibigo bakorera.

Ati “Icyo tugiye gukora ni ugukomeza kubategura mbere y’igihe cyo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru nyirizina, kugira ngo bajye bagenda bamaze kubyakira ndetse tuzajya dutegura n’imiryango yabo ariko tuzafata n’ibigo bakorera”.

Ku kibazo Senateri Cyitatire yabajije kijyanye n’uburyo iyo umwe mu bageze mu zabukuri yitabye Imana, abagize umuryango badakomeza kuvurirwa ku bwisungane bakoreshaga ndetse ugasanga umushara yahembwaga ugabanywamo kabiri abasigaye bagafata make, Minisitiri Nkulikiyinka yavuze ko hazabaho ibiganiro n’ikigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi kugira ngo baganire bamenye uko byakosorwa.

Abasenateri muri iki kiganiro
Abasenateri muri iki kiganiro

Senateri Adrie Umuhire yabajije impamvu Minisiteri y’Umurimo n’Abakozi ba Leta yagennye ko igenzura ry’uko umuntu ahagaze ( Health Checkup), rikorwa ku myaka 40 ku mugabo naho umugore agahera kuri 35, kandi umuntu ashobora kubikenera mbere.

Minisitiri Nkulikiyinka yavuze ko impamvu babigennye gutyo bagendeye kuba umuntu uri munsi y’imyaka 35 aba agifite ubuzima bwiza, ndetse ku mugabo uri mu myaka 40 aba agikomeye.

Hagaragajwe ishusho rusange y’Ubwiteganyirize 2024/2025

Abakozi 852,800 biyandikishije kandi batangirwa umusanzu mu bwishingizi bw’izabukuru n’Ubwishingizi bw’ibyago bikomoka ku Kazi (Pension & OH Scheme).

Abakozi 838,385 biyandikishije kandi batangirwa umusanzu mu bwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara, abagera 748,766 ni Abagenerwabikorwa mu bwishingizi bw’indwara- RAMA, igipimo cy’ukwiyandikisha kw’abagenerwabikorwa mu bwisungane mu kwivuza, ni 11,368,338 bingana na 87.9% , naho 3,765,045 Abanyamuryango bari muri gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire ya EjoHeza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka