Haracyari icyuho mu kurwanya ruswa muri Serivise z’imyubakire - Umuvunyi mukuru
Nubwo u Rwanda rudahagaze nabi ku ruhando mpuzamahanga mu bijyanye no kurwanya ruswa n’akarengane, urwego rw’umuvunyi rugaragaza ko mu nzego zimwe na zimwe zirimo imyubakire n’imitangire y’ibyangombwa hakigaragara ibyuho byayo.
Ni bimwe byo umuvunyi Mukuru yatangaje kuri uyu wa Gatanu, mu nama nyunguranabitekerezo yiga ku ngamba zo gukumira no kurwanya ruswa.
Muri iyi nama yari ihuje abafatanyabikorwa bagarutse ku bikorwa u Rwanda rwagezeho mu kurwanya ruswa, ibibazo bishya bikigaragara mu rugendo rwo kurwanya ruswa, intabwe u Rwanda rumaze kugeraho, hanagaragazwa ko hakiri byinshi bikwiye gukorwa kugira ngo ahakigaragara ibyuho bya ruswa hose bishobore kurandurwa.
Raporo ya Transparency International ya 2025 ku mibare y’ibihugu igaragaza uko abaturage babona ibijyanye na ruswa, igarazaga ko impuzandengo y’amanota ku rwego rw’isi iri kuri 42%, mu gihe ibihugu birenga bibiri bya gatatu byagize amanota ari munsi ya 50%.
Muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, impuzandengo iri munsi ya 32%, bikaba biri mu bipimo biri hasi cyane ku isi. Ibi bigaragaza ko urugamba rwo kurwanya ruswa rugisaba imbaraga nyinshi kandi ko nta gihugu gikwiye kwirara.
Icyegeranyo cya Corruption Perceptions Index cya 2025, cyashyize u Rwanda ku mwanya wa 41 ku Isi mu kurwanya ruswa, rukaba urwa 3 muri Afurika, n’urwa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba.
Umuvunyi Mukuru, Madeleine Nirere, avuga ko serivisi z’imyubakire zibamo amafaranga menshi bitewe n’uko abantu benshi baba bashaka kubaka kandi bashaka ko dosiye zabo zihuta.
Ati “Nkuko ubushakashatsi bubigaragaza, tugeze ku kigero cya 76%, hari n’aho turi muri za 50%, aho rero biba ari ibyuho bya ruswa. Ariko mu myubakire, mu mitangire y’ibyangombwa hari ikibazo, cyane cyane ibyangombwa byo kubaka, ari na yo mpamvu hasabwe ko ibyangombwa bitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, kandi nyirigikorwa agahuzwa na sisiteme. Izo ni zimwe mu ngamba zo kugira ngo tugabanye icyo cyuho kirimo.”
Mu Rwanda ruswa ni icyaha kidasaza kuko aho imenyekaniye hose, ishobora gukurikiranwa.
Minisitiri w’Ubutabera Dr. Emmanuel Ugirasebuja, avuga ko ingaruka za ruswa zirenze ibibazo by’imiyoborere, kubera ko ruswa igabanya icyizere abaturage bagirira inzego.
Yagize ati “Mu Rwanda, gukumira no kurwanya ruswa si ugushyira mu bikorwa amategeko gusa, ahubwo ni ishoramari rikomeye mu iterambere ry’Igihugu. Twemera ko imiyoborere myiza, ubunyangamugayo n’iyubahirizwa ry’amategeko ari inkingi z’Igihugu gitekanye, gitera imbere kandi kuri bose.”
Mu myaka 32 ishize, u Rwanda rwashyizeho amategeko n’inzego zikomeye zifasha mu gukumira no kurwanya ruswa, guteza imbere ubunyangamugayo, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano.
Muri zo harimo Urwego rw’Umuvunyi, Ibiro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Ikigo gishinzwe Ubutasi ku Mari, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amasoko ya Leta, Ubushinjacyaha Bukuru ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.
U Rwanda rwashyizeho kandi amategeko ajyanye no gutangaza umutungo, gukumira ukwikungahaza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kurinda abatanga amakuru kuri ruswa, kurwanya iyezandonke no kugaruza umutungo ukomoka ku byaha.
Ubushakashatsi bwa Rwanda Bribery Index 2025 bwagaragaje ko, abaturage bangana na 64.6% babona ko ruswa mu Rwanda iri ku kigero cyo hasi, naho 83.2% banyuzwe n’ingamba Leta ifata mu kuyirwanya, mu gihe abahuye nayo bakayisabwa mu buryo buziguye cyangwa butaziguye mu mezi 12 yabanjirije uwo mwaka, bari 14.6%, bavuye kuri 18.5% bariho mbere yaho.
Inzego zigaragaza icyuho cyane ni mu mitangire ya serivisi zimwe na zimwe ku rwego rw’ibanze, mu masoko ya Leta, mu micungire y’umutungo wa Leta no mu bikorwa by’ubucuruzi n’amasoko amwe n’amwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|