Haracyakenewe imfashanyigisho zo kwigisha Abanyarwanda baba mu mahanga indangagaciro nyarwanda

Abasenateri batandukanye bagaragaje ko hakwiye gukorwa imfashanyigisho zigisha ibyiciro bitandukanye, kuko byagaragaye ko mu mahanga abahaba bakwiye kumenya indangagaciro n’umuco nyarwanda.

Basanga haracyakenewe imfashanyigisho zo kwigisha Abanyarwanda baba mu mahanga indangagaciro nyarwanda
Basanga haracyakenewe imfashanyigisho zo kwigisha Abanyarwanda baba mu mahanga indangagaciro nyarwanda

Byagarutsweho na Senateri Murangwa Ndangiza Hadidja, Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga ubwo yarimo kugeza ku Nteko rusange ya Sena ibikubiye muri Raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ku gikorwa cyo kugenzura ibikorwa mu kwigisha amateka n’umuco by’u Rwanda, urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga, igikorwa cyabaye kuri uyu wa 6 Ukwakira 2025.

Senateri Ndangiza avuga ko mu biganiro bagiranye n’inzego zitandukanye, zirimo Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), na Misiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ndetse na za Ambasade n’izindi nzego zitandukange, basanze hari uburyo bwo gutoza uru rubyiruko harimo n’itorero Indangamirwa.

Ubu buryo bakoresha ni ukwigisha urubyiruko amateka y’Igihugu binyuze mu biganiro bitangwa ku minsi mikuru itandukanye u Rwanda rwizihiza, harimo umunsi wo Kwibohora, Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi n’Umuganura.

Ati “Mu bihugu bimwe na bimwe hari ibifite amashuri yigisha amateka, by’umwihariko muri Australie hari Radio icishwaho ikiganiro mu rurimi rw’Ikinyarwanda, ugasanga Abanyarwanda bahatuye baba babikunze cyane”.

Ikindi cyakozwe binyuze muri MINAFET, yagerageje kugeza muri za Ambasade imfashanyigisho n’ibitabo bikubiyemo umuco nyarwanda, kugira ngo bigere ku Banyarwanda baba mu mahanga.

Gusa mu iri bihugu by’amahanga Abanyarwanda bahatuye bagaragaje ko bagifite ikibazo cy’imfashanyigisho, zibafasha kumenya ibikubiye mu muco nyarwanda n’indangagaciro.

Senateri Uwera Pélagie yabajije icyo ababyeyi n’imiryango bakora, kugira ngo abana bige indangagaciro za Kinyarwanda, kuko usanga zo zisaba ibintu bishyirwa mu bikorwa.

Aha ni naho yasabye iyi Komisiyo kureba niba ababyeyi b’abo bana cyangwa imiryango yabo, na yo yaba idakeneye kwigishwa umuco nyarwanda ndetse n’indangagaciro ku buryo na bo babyigisha abana babo.

Ati “Dushobora kwigisha urubyiruko nyamara n’imiryango yabo ikeneye kwigishwa, ndumva hazarebwa uburyo izo mfashanyigisho zose zikorwa hibandwa ku byiciro bitandukanye”.

Senateri Uwera yavuze ko ibijyanye n’imfashanyigisho byakorwa, ariko hakifashwishwa n’ikoranabuhanga mu gusakaza ibyiza by’u Rwanda.

Mu bindi bitekerezo byatanzwe n’Abasenateri, basabye ko muri za Ambasade hajya haba iserukiramuco bagahiganwa mu kwerekana ibikubiye mu muco nyarwanda.

Perezida wa Komisiyo avuga ko urubyiruko rwifuje ko ibyo biganiro byajya bitangwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, ndetse n’imfashyanyigisho hagakorwa umuyoboro zashyirwaho kugira ngo zibashe kugera kuri bose.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka